Umva Radio

USA:Ubushinwa bwiyomoye kuri korea ya Ruguru nyuma yo kuvugako bushyigikiye USA mu nzira yo gushaka amahoro

Yanditswe kuya 21-04-2017 saa 07:33' Print

Ubushinwa burasa nk’ubutangiye kuva kuri Korea ya Ruguru (umunywanyi w’igihe kirekire) kuko bwamaze gutangaza ko bushyigikiye USA zamaze gutangaza ko zizagerageza inzira zose z’amahoro. Ubushinwa bwanenze cyane Korea ya Ruguru nyuma y’umunsi umwe gusa minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije atangaje ko korea ya ruguru izajya ikora amagerageza y’ibitwaro kirimbuzi buri cyumweru ; ndetse ikaba yanakoresha ibitwaro by’ubumara igihe cyose yabona igeramiwe.

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahnga w’ubushinwa, Lu Kang yavuze ko bahangayikishijwe n’imyitwarire ya Korea ya ruguru idashaka guhagarika ibikorwa byo kwigwizaho ibitwaro kirimbuzi mu gihe amerika yo igaragaza ubushake bwo gukemura ikibazo mu nzira y’ibiganiro.

CNN ivuga ko abasesenguzi baravuga ko Ubushinwa bufite inyungu cyane mu kubuza Korea gukomeza kwikungahaza ku ntwaro z’ubumara kuko ibikomeje byakurura intambara mu bice by’amajyepfo yayo Ubushinwa bukaba bwaremererwa no kwakira impunzi nyinshi ndetse bikaba byanatuma ingabo za amerika zizenguruka imipaka y’ubushinwa ; ibintu ubushinwa butifuza na gato. Amerika yatangiye gushyira ibikoresho by’ubwirinzi mu gace Korea ya ruguru ihereeyemo kandi ikomeza imyitozo ya gisirikare hamwe n’ingabo za korea y’epfo kimwe n’itsinda ry’ingabo z’ubuyapani zirwanira mu mazi.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU