Umva Radio

Russia:Nikolai Andrushchenho yitabye Imana nyuma yo gukubitwa bikabije

Yanditswe kuya 21-04-2017 saa 07:19' Print

Umunyamakuru w’umurusiya wari inararibonye akaba n’umwe mu batangije ikinyamakuru Novy Peterburg bwana Nikolai Andrushchenko yitabye Imana nyuma y’uko yari amaze iminsi muri coma kubera inkoni yakubiswe n’abataramenyekana.

Ubwanditse bw’ikinyamakuru cye bwahamije ko guhohoterwa kwe gufitanye isano n’umwuga we. Ikinyamakuru cye cyandikaga cyane kuri ruswa ndetse n’inkuru z’imyigaragambyo.

Nikolai Andrushchenko we ubwe yakoraga inkuru zicukumbuye zijyanye n’uburyo polisi ifunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, izicukumbura imikoranire y’abayobozi n’udutsiko tw’amabandi, by’umwihariko mu myaka y’1990 igihe Vladmir Putin yakoraga mu mugi wa Saint Petersburg.

Yaherukaga no kugira uruhare muri filme mbarankuru yiswe "Who is Mr Putin : cg Bwana Putin ni muntu ki ?" igaragaza uburyo perezida w’Uburusiya Vladmir Putin yageze ku butegetsi. Nikolai Andrushchenko yabaye umudepite wo ku rwego rw’intara, ku ruhande rw’abatarashakaga ko leta zunze ubumwe z’abasoviete zisenyuka, hagati y’1990 n’1993. Mu 2007 yashinjwe gusebanya n’ubuhezanguni, ahanishwa amande.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU