Umva Radio

Venezuela:Imyigaragambyo ikomeje guhitana abatari bacye

Yanditswe kuya 21-04-2017 saa 07:05' Print

Abagera kuri batatu basize ubuzima mu myigaragambyo ikomeje kuba muri venezuela y’abarwanya gouvernement ya president Nicolas Maduro. Muri abao bitabye Imana harimo umwana uri mukigero cy’ubugimbi wapfiriye mu murwa mukuru Caracas,umugore umwe wapfiriye mu gace kitwa San cristobal gahereye ku mupaka wa wa colombia, ndetse n’undi mugabo umwe wapfiriye mu majyepfo y’umurwa mukuru.

kugeza ubu abanyeVenezula bagera ku bihumbi icumi nibo bari mu myigaragambyo basaba ko hakongera hakaba amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’irekurwa rya bamwe mu banyapolitique btavuga rumwe na leta bafunze.President Maduro ushinja abatavuga rumwe na leta ye kwadukira Police ndetse no gusahura inzu z’ubucuruzi , yavuzeko abarenga 30 bamaze gutabwa muri yombi.Gusa, uhagarariye abatavuga rumwe n’iyi leta witwa Henrique Capriles, akomeje gukangurira abantu kwitabira imyigaragambyo.

Iyi myigaragambyo niyo myigaragambyo ikomeye cyane ibaye muri Venezuella muri iyi myaka itatu ishize . ni imyigaragambyo irikuba mu gihugu hose aho abigaragambya basaba president uriho kureba uko yakumvikana n’batavuga rumwe na leta ye bakareba ukuntu bashakira hamwe umuti ku kibazo cy’ubukungu cy’ugarije iki gihugu.amatora yo muri Venezuela ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2019,gusa abigaragambya bo bavuga ko ari ikibazo gikomeye ndetse bitaguma gutyo kuko babona ko igihugu kigeze ahantu habi cyane, dore ko ikigega mpuzamahanga kimari(IMF) giherutse gutangaza ko izamuka ry’ibiciro ku isoko rizagera kuri 700%.
Kugeza ubu abamaze gupfira muri iyi myigaragambyo bose hamwe ni umunani ndetse n’abandi bakomeretse .
==

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU