Umva Radio

Nigeria : Icyorezo cya mugiga cyiri guhitana abantu

Yanditswe kuya 21-04-2017 saa 06:51' Print

Muri Nigeria icyorezo cya mugigi kimaze guhitana abagera kuri 745 ubwiyongere buri ku mpuzandengo irenga gato 50% mu cyumweru kimwe. Guvernema ya Nigeria iratabaza isaba ubufasha aho bishoboka hose ngo bacubye umvuduko w’ikwirakwira ry’iki cyorezo kirimo guhitana cyane cyane abana.

Abaguverneri n’abayobozi bandi bo mu majyaruguru ya Nigeria yazahajwe cyane n’iyi ndwara bateraniye hamwe ngo barebe niba hari icyakorwa ku bufatanye na minisiteri y’ubuzima n’ibindi bigo. Abagera ku bihumbi 8 ni bo bakekwaho ibimenyetso by’iki cyorezo. Ikinyamakuru africanews dukesha iyi nkuru kivuga ko mu cyumweru gishize abari bamaze gupfa baari 489 biyongere ku kigero cya 52% mu gihe kitagera ku cyumweru. Mu gihugu hose hatangijwe gahunda yo gukingira kugira ngo harebwe niba iki cyorezo kitakomeza gukwirakwira.

Mugiga iterwa n’udukoko dutandukanye twitwa bacteri kandi ubwoko butandatu muri bwo bushobora guteera icyorezo. Ni indwara yandura binyuze mu mwuka w’ukoroye, uwatsamuye cg kwegerana cyane n’uyirwaye. Bimwe mu bimenyetso byayo harimo kugira umuriro, kubabara umutwe kimwe no kugagara kw’igikanu.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU