Umva Radio

Uganda:igisirikare cyatangaje ihagarikwa ryo guhiga bukware Joseph Kony

Yanditswe kuya 21-04-2017 saa 06:37' Print

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko cyahagaritse ibikorwa byo guhiga umuyobozi w’umutwe wa LRA, Joseph Kony ,bikekwa yihishe muri Repubulika ya Centrafrique.Umutwe wa LRA (Lord’s Resistance Army), ni umwe mu yari yarayogoje Uganda n’ibihugu bihana imbibi, aho wicaga abantu ubashinyaguriye mu gihe abana wabajyanaga kubakoresha mu gisirikare, abakobwa bakagirwa abacakara bakoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Kuva mu 2012, ingabo za Uganda zifatanyije n’iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, zatangiye ibikorwa byo kumuhiga bukware uyu Joseph Kony ; gusa, nyuma y’ukwezi ingabo za US zihisemo guhagarika ibi bikorwa, iza Uganda na zo zafashe umwanzuro wo kubireka kuko umutwe wa LRA ngo utagifite imbaraga zahungabanya umutekano w’iki gihugu.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU