Umva Radio

Korea:Leta zunze ubumwe za amerika na korea ya ruguru bararebana ay’ingwe

Yanditswe kuya 11-04-2017 saa 12:57' Print

Haratutumba utari mwiza hagati ya koreya ya ruguru na Leta zunze ubumwe za amerika.Ibi byatewe n’itsinda ry’imitwe irwanira mu mazi no mu kirere, ryoherejwe na america hafi y’ibirwa bya koreya ya ruguru, iki gihugu cyahise kivuga ko cyiteguye intambara. Mu itangazo ryaciye kuri tereviziyo y’igihugu, umuvugizi wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga, yavuze ko iki ari igikorwa kitumvikana cya leta ya washington.

Abaturage nabo, bahise bagira icyo bavuga kuri ibi byatangajwe na leta yabo. Uyu ati, nta bwoba dufite, nubwo rwose dukund amahoro, ntabwo tuzarebera, nibadushotora tuzirwanaho ku buryo bukomeye kandi tuzakomeza gukora ibintu uko tubyumva.
Uyu nawe ati abanyamerica ntibagomba kuduteza impagarara mu kugenzura uburyo bwacu dutegura bwo kwirwanaho. Kuri uyu wa kabiri, perezida w’inzibacyuho wa koreya ya ruguru, yagabishije ku bishobora guva mucyo yise agasomborotso gakabije. Tariki 25, hiteguwe kwizihizwa isabukuru y’ishingwa ry’igisirikare cya koreya ya ruguru. Koreya ya ruguru, yamaze gukora igerageza ku bisasu bitanu kirimbuzi, harakekwa ko haba hari n’icya gatandatu, gishobora kuzamurikwa ubwo hazaba hizihizwa isabukuru y’imyaka 105 y’ubutegetsi bwashyizweho na Kim il Sung. USA kugeza ubu nta makuru ahagije ku bitwaro bifitwe n’iki gihugu, gusa ikizwi ni uko hari umuvuduko ukabije mu kubikora.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU