Umva Radio

RDC:Impande zitavuga rumwe n’ubutegetsi zamaganye icyemezo cya Joseph Kabila cyo gushyiraho ministre w’intebe

Yanditswe kuya 11-04-2017 saa 12:03' Print

Muri RDC icyemezo cya Prezida Joseph kabila cyo gushyiraho ministre w’intebe Bruno Tchibanda cyamaganiwe kure cyane n’impande zitavuga rumwe n’ubutegetsi ariko ku rundi ruhande n’umuryango mpuzamahanga ntubikozwa ngo ni icyemezo gisubiza inyuma ubwumvikane bwagezweho mu masezerano yo ku itariki 31 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka ushize , aho ministre w’intebe yagombaga gutangwa n’impande zitavuga rumwe n’ubutegetsi byumvikanweho n’umukuru w’igihugu.

Intumwa z’umuryango w’abibumbye I Kinshasa nazo zasohoye itangazo rivuga ko icyemezo prezida kabila yafashe ari intambwe isubiza inyuma ubwumvikane no guhosha imvururu muri iki gihugu. Umuryango w’ubumwe bw’uburayi uranahamagarira umuryango w’abibumbye kwongera gushimangira umwanzuro wafashe ku byo muri RDC, umwanzuro wo gusaba impande zihanganye gushyira mu bikorwa , akadomo ku kandi , ubwumvikane bwagezweho mu mpera z’umwaka ushize. Ingabo za Lonu ziri mu butumwa bw’amahoro nazo zasabwe gukurikiranira hafi ibijyanye n’umutekano w’abigaragambya , cyane cyane mu mijyi .

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU