Umva Radio

Afrika y’epfo:irabazwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha impamvu itataye muri yombi Omar al-Bashir

Yanditswe kuya 5-04-2017 saa 09:47' Print

Abacamanza bakurikirana ibyaha by’intambara mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, kuri uyu wa gatanu bazumva ibisobonuro by’afrika yepfo ku mpamvu bananiwe guhagarika cyangwa gufata President Omar al-Bashir wa sudan mu 2015 ku busabe bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Ibi kandi ngo bishobora gukurikirwa no gutangira iki gihugu cy’afrika yepfo raporo mu muryango w’abimbuye kugirango gifatirwe ibihano byisumbuyeho. Mu masaha ya kare kuri uyu wa gatanu, afrika yepfo iraza kwisobanura byimbitse igaragaza impamvu itataye muri yombi presida bashir ukurikiranyweho ibyaha by’intambara, icyaha cya jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu byakozwe mu 2005.

Presida Bashir mu 2015, yitabiriye inama y’umuryango w’afrika yunze ubumwe I Johannesburg muri afrika yepfo kandi haramaze gusohoka impapuro zimuta muri yombi mu 2009 z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, afrika yepfo ibereye umunyamuryango. Mu 2005, akanama k’umutekano mu muryango w’abibumbye kasabye ICC gukurikirana ubwicanyi bwakorewe mu gace ka darfour bugahitana abantu ibihumbi 330 ; icyo gihe presida wa sudan Bashir yahakanye kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU