Umva Radio

Benin:umukuru w’igihugu ntiyumvikana n’inteko ishingamategeko ku ngingo yo kuvugurura itegekonshinga.

Yanditswe kuya 5-04-2017 saa 09:38' Print

Inteko ishingamategeko ya Benin kuri uyu wa kabiri yanze gutora icyemezo cyo gukoresha kamarampaka igamije kugabanya umubare wa manda z’ umukuru w’igihugu. Perezida Patrice Talon umaze umwaka umwe ku butegetsi arifuza kuvugurura itegeko nshinga ku buryo manda z’umukuru w’igihugu ziva kuri ebyiri zigasigara ari imwe rukumbi.

Abaperezida muri Benin bemerewe kwiyamamaza inshuro 2, imyaka 5 kuri buri manda. Patrice Talon atorwa yijeje abanya Benin ko azavana manda z’umukuru w’igihugu kuri ebyiri z’imyaka itanu itanu ; agashyiraho manda imye y’imyaka itandatu. Uyu mushinga ariko nta mahirwe yo gutorwa wagize kuko utabashije kubona amajwi 63 yari akenewe ngo habeho kamafampaka.

Abadepite batoye banga uyu mushinga bavuze ko bifuza ko byabanza kuganirwaho neza. Igitekerezo cya Perezida Patrice Talon gihabanye n’icya bamwe mu bakuru b’ibihugu ku mugabane wa afrika bagundiira ubutegetsi ku buryo bikurura imvururu zigahitana abatari bake.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU