Umva Radio

USA:Donald Trump akomeje kuba ikibazo kuri ba mukerarugendo bajya muri Amerika.

Yanditswe kuya 5-04-2017 saa 09:31' Print

Inkuru yasohotse mu kinyamakuru wall street journal cyo muri amerika ivuga ko mu minsi iri mbere bamukerarugendo bashobora kuzajya bakwa umwirondoro wabo ndetse bakanasabwa imibare (ijambo) y’ibanga bakoresha ku mbunga nkoranyambanga, ibyo byose ni mu rwego rwo gucunga umutekano w’iki gihugu nkuko perezida Donald Trump yavuze ko ugomba kwitabwaho bihambaye.

Usibye ibijyanye n’ayo makuru bwite, ngo ibijyanye n’umutungo nabyo bizajya birebwaho. Izi mpinduka nizitangira gushyirwa mu bikorwa zizatangirira mu bihugu 38 byemerewe visa ya leta zunze ubumwe z’amerika kuburyo butagoranye nk’ububiligi, ubudage ndetse n’ubufaransa. Tubibutse ko mu gihe cyo kwiyamamaza, Donald Trump yavuze ko azita kuburyo bwimbitse ibijyanye n’abimukira ndetse n’abamukerarugendo bakorera ingendo muri USA, aba abashinja kuba aribo bateza umutekano mucye muri iki gihugu.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU