Umva Radio

RD Congo:abatavuga rumwe n’ubutegetsi bigabye mu mihanda berekana ko batishimiye Kabila.

Yanditswe kuya 4-04-2017 saa 08:58' Print

Umuhanda munini w’umurwa mukuru kinshasa, boulevard du 30 juin, ubusanzwe uba wuzuyemo imodoka nyinshi ndetse n’abantu, kuri uyu wa mbere, uyu mujyi wari wambaye ubusa. Ibihumbi by’abantu, bitabiriye imyigaragambyo yateguwe n’abatavuga rumwe na Kabila, aho abafite amaduka batayafunguye, abenshi baguma mungo zabo, umujyi urakonja. Uyu ati, twahisemo gukurikiza itangazo ryatanzwe n’umuyobozi wacu felix Tshisekedi (umuhungu wa etienne tshisekedi), turashaka kwereka kabila ko dukunda tschisekedi, kandi ko tumushyigikiye.

Iyi myigaragambyo, igamije kotse igitutu perezida joseph kabila, ukiri ku butegetsi, kandi mande ye yararangiye mu kwezi kwa 12 umwaka ushize. Mu guhosha imvururu zikomeye zari zatangiye kuvuka, kiliziya gaturika yateguye amasezerano yo kuwa 31/12/2016, ku batavuga rumwe na kabila ndetse na Leta ya kabila, hagamijwe gushyiraho guverinoma y inzibacyuho, no gutegura amatora mbere y’uko umwaka wa 2017 urangira.

Gusa, aya masezerano asa n’ayaburijwemo, nyuma y’aho abasenyeri ba kiliziya batangaje ko bavuye muri ibi biganiro, mu cyumweru gishize. Uyu munsi, guverinoma nshya ntorashyirwaho, buri ruhande rukaba rushinja urundi kutubahiriza ibyo rwasabwe.
Iki gikorwa cyo kwigaragambya, cyitabiriwe cyane mu mujyi wa Kinshasa mu mijyi ya Lubumbashi, Goma, Mbuji-Mayi naKananga, gusa ngo muri Kisangani na Mbandakantibyitabiriwe.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU