Umva Radio

RD Congo:ishyamba si ryeru hagati ya leta nihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe nayo

Yanditswe kuya 31-03-2017 saa 11:34' Print

Umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa repubulika ya demokarasi ya Congo yahamagaje imyigaragambyo igamije kwerekana ko batishimiye icyo bita kubangamira iyubahirizwa ry’amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi ku itariki 31 ukuboza umwaka ushize ; birimo gukorwa n’amashyaka ashyigikiye iriri ku butegetsi.

Felix Tshisekedi uyoboye ihuriro yahamagariye abaturage kutazava mu mago yabo ku itariki 3 z’ukwezi kwa kane, ku itariki 5 hagakorwa imyigaragambyo mu bice byose by’igihugu ; na yo ikazakurikirwa n’uruhererekane rw’iyindi myigaragambyo guhera ku itariki 10 z’ukwa kane. Muri iyi myiaragambyo ngo azaba ari umwanya wo kwerekana ukutanyurwa ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, kubera leta yanze kubahiriza ibyavuye mu biganiro ku buhuza bw’inama y’abepiskopi gatulika muri Congo.

Ku wa gatatu w’iki cyumweru, Felix Tshisekedi yandikiye ibaruwa umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Antonio Guterres amumenyesha uko ibintu byifashe. Mu ibaruwa ye, umuhungu wa nyakwigendera Etienne Tshisekedi yavuze ko abashyigikiye Kabila barimo gushakisha inzira zose zo gukomeza gutinza amatora y’ugomba kumusimbura. Abakurikiranira hafi ibibera muri RDC baravuga ko amahirwe y’uko uyu mwaka warangira ahabaye amatora ya perezida ngo agenda ayoyoka, bakurikije umwuka wa politike uhari kuri ubu. Kimwe mu byakomeje kuba ingorabahizi ni ukugena minisitiri w’intebe ugomba kuva mu ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU