Umva Radio

Sudan y’epfo:Abaturage bari guhunga intambara n’inzara

Yanditswe kuya 30-03-2017 saa 10:14' Print

Umuryango w’abibumye uratangaza ko muri Sudani hinjiye abanya sudan y’epfo basaga ibihumbi 60 mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka. Ishami rya lonu ryita ku mpunzi riravuga ko aba bose barimo guhunga inzara n’intambara ikomeje kuyogoza iki gihugu kimaze igihe gito kibayeho.

Sudani y’epfo yatangaje ko igihugu cyigarijwe n’inzara kuburyo abaturage bagera ku bihumbi 100 bashonje cyane. Ishami rya l’ONU ryita ku mpunzi, HCR riravuga ko rihangayikishijwe n’ubwinshi bw’impunzi ririmo kwakira. Riravuga ko ryari ryiteze ko rizakira muri Sudani impunzi ziva muri sudan y’epfo zitarenze ibihumbi 60 muri uyu mwaka wose wa 2017, ariko ngo mu mezi atatu gusa iyi mibare imaze kurenga.

HCR iravuga ko nubwo yiteze ko umubare w’impunzi uzakomeza kuzamuka mu mezi asigaye, ariko ngo ntabwo yiteguye kubonera izo mpunzi iby’ibanze bikenewe byose. Imiryango nterankunga iramagana icyo yita ’inzara-muntu’ yikururiye kubera intambara za gisivile zakuye abantu mu byabo ; ibikorwa by’ubuhnzi birahagarara ndetse zinatuma abatanga ubufasha batabasha kugera ahabaye isibaniro ry’imirwano. Abantu basaga ibihumbi 365 bamaze guhungira muri Sudani kuva mu 2013 ubwo imirwano yaadukaga hagati y’ingabo za perezida Salva Kiir n’izaybotse Dr Riek Machar wari visi perezida we.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU