Umva Radio

Sudani y’epfo:Igiciro cyo kubona ibyangombwa byo gukorerayo ku bimukira kigiye gusubirwamo.

Yanditswe kuya 29-03-2017 saa 10:04' Print

Soudan y’amajyepfo izongera isubiremo neza igiciro cyari cyashyiriweho abimukira bashaka ibyangombwa byo gukorera muri icyo gihugu .ministri w’ububanyi n’amahanga, Elia lomuro kuri uyu wa kabiri yatangaje ko leta yarangije gushyiraho akanama kayobowe na ministri w’imari kugira ngo gasesengure icyo cyemezo.
Juba yari iherutse gushyiraho ibiciro byavuye ku madolari 10 kugeza ku bihumbi 10 bikaba byarateje impaka ndende cyane mu bigo bitanga ubufasha bikorera muri icyo gihugu.

Dr lomuro akomeza avuga ko akanama kari gusesengura icyo cyemezo kari hafi gutanga imyanzuro aho bazayigenderaho bagashaka icyakorwa kuri icyo kibazo.
Ministry kdi akomeza avuga ko Juba yarebye ku nshingano z’ibigo bitanga ubufasha ndetse anavuga ko icyo kibazo gikemuka mu minsi mikeya mu rwego rwo kunoza umubano hagati y’igihugu kimaze igihe gito n’imiryango itanga ubutabazi, akomeza anavuga ko bari kwiga neza ku mbogamizi zihari ngo ikibazo gikemurwe vuba asaba abaturage kuba bihanganye mu gihe bari kubikemura.

Umuhuzabikorwa w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubutabazi muri sudani y’amajyepfo Eugene owusu we avuga ko abimukira benshi bo muri sudani y’epfo bakora mu bigo bitanga ubutabazi bityo kongera igiciro cyo kubona uburenganzira bwo kuhakorera bidahwitse kuko imirimo yabo bimukira ari uguha ubufasha abaturage biki gihugu aribyo bibabeshejeho mu gihe cya none.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU