Umva Radio

Uganda:Binyuze ku rukuta rwe rwa twitter umukuru w’igihugu yemeje ifungwa ry’abayobozi babiri

Yanditswe kuya 29-03-2017 saa 09:52' Print

President yoweri kaguta museveni wa uganda yatangaje ku rukuta rwe rwa twitter ifungwa ry’abyobozi babiri bakuru muri ministeri y’imari bazira kwakira ruswa bahawe n’abashoramari.muri ubwo butumwa bwemejwe n’umwanditsi mukuru mu biro bya president Don Wanyama,president museveni avuga ko ari umuyobozi mukuru wa polisi wamugejejeho iby’ifatwa ryabo bayobozi.

Mu butumwa yatambukije kuri twitter president museveni yagize ati “nabwiwe na polisi ifatwa ryábayobozi babiri bakuru muri ministeri y’imari bazira kwakira ruswa bahawe n’abashoramari .”akomeza avuga ko ashimira inzego z’umutekano kuba zikora neza ndetse anavuga ko batazihanganira umuyobozi uwariwe wese urya ruswa.

Umuvugizi wa ministeri y’ímari Jim Mugunga we akaba yatangaje ko ku gicamunsi cyéjo kuwa abiri ari bwo inzego z’umutekano zaje ku biro bikuru byiyo ministeri bagafata abayobozi babiri .

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU