Umva Radio

Umuryango w’abibumbye uremeza urupfu rw’inzobere zawo ebyiri ziciwe muri RDC.

Yanditswe kuya 29-03-2017 saa 09:41' Print

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Antonio Guterres, yemeje amakuru y’urupfu rw’inzobere 2 za ONU ziciwe muri RDC. Mu itangazo yashyize hanze rivuga ko umunyamerika Michael Sharp ndetse n’umunyasuede Zaida Catalan biciwe muri RDC n’abantu bataramenyekana ubwo bari mu kazi ka ONU bagerageza kureba impamvu y’umutekano muke muri icyo gihugu ku ntumbero yo kugarura amahoro.

Yakomeje avuga ko iperereza rigiye gutangira ubundi ababigizemo uruhare bakaryozwa n’ubutabera. Antonio Guterres, uherereye muri jordania kuri ubu, yashimangiye ko yizeye abayobozi muri RDC ko bazakora iperereza ryimbitse gusa ngo n’umuryango w’abibumbye naho uzakora irindi ku ruhande. Usibye izi nzobere basanze zapfuye mu ntara ya Kasai, ngo abantu 4 (bakomoka muri congo) bari babaherekeje bo baburiwe irengero.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU