Umva Radio

Uganda:ikigorwa cy’iperereza k’urupfu rwa AIGP Andrew Felix Kaweesi kirakomeje.

Yanditswe kuya 24-03-2017 saa 11:13' Print

Nyuma yo gutangaza amkuru avuga ko AIGP Andrew Felix Kaweesi yarashwe amasasu inshuro 27 zose, wari ushinzwe kumurinda we akaraswa amasasu 33 naho umushoferi araswa inshuro 11, muri iki gihugu abantu bakomeje kwibaza uri inyuma y’iki gikorwa. Ibi byemejwe na Polisi ya Uganda ivuga ko imodoka yari ibatwaye yo ngo yarashweho amasasu arenga 70.

Kaweesi mbere y’iminsi 2 ngo yicwe, yari yabwiye umupadiri mu idini rya gatolika ko akomeje kwakira ubutumwa bumubwira ko azicwa. Amakuru aturuka ku byegera by’uwo mu padiri avuga ko Kaweesi yamweretse ubutumwa bugufi kuri telefoni buvuga buti “ Tuzakwica”. Iyi numero ya telefoni yakoreshejwe ngo ntabwo yari ibaruye. Kaweesi w’imyaka 43 y’amavuko yarashwe ku wa gatanu ushize ari kumwe n’umushoferi n’ushinzwe kumurinda. Barasiwe hayi yahoo yari atuye ubwo yajyaga ku kazi. Asize abana n’umugore. Kuri ubu iperereza riracyakomeza.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU