Umva Radio

Uganda:Abakekwaho kwivugana AIGP Andrew Felix Kaweesi batawe muri yombi

Yanditswe kuya 22-03-2017 saa 08:02' Print

Uganda:Abakekwaho kwivugana AIGP Andrew Felix Kaweesi batawe muri yombi.

Umuyobozi wa Polisi mu gihugu cya Uganda IGP Kale Kayihura yemeje ko hari abantu bamaze gufatwa bakekwaho kwica AIGP Andrew Felix Kaweesi wari umuvugizi wa Polisi muri iki gihugu.

Uyu muyobozi wa Polisi muri Uganda yabwiye abari bari mu kiriyo cya ba nyakwigendera ku munsi w’ejo ko kuva abo bagabo bishwe polisi itigeze isinzira ahubwo yahise itangira iperereza ngo hamenyekane abo bagizi ba nabi. Nubwo atatangaje umubare n’amazina by’abamaze gutabwa muri yombi, yavuze ko hari abarimo gukorwaho iperereza ndetse avuga ko umwe muri bo yafashwe mu gitondo cy’ejo hashize ashaka gutorokera mu gihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Yemeje ko inzego zibishinzwe ziri gukora akazi kazo kuri iki kibazo nkuko bigomba. Iperereza ngo ririmo gukorwa ku bufatanye n’abakozi bo mu biro by’ubutasi bya Amerika (FBI). AIGP Andrew Felix Kaweesi yishwe kuwa gatanu w’icyumweru gishize n’abantu bitwaje intwaro bamwicana n’umushoferi we ndetse n’umurinzi we.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU