Umva Radio

Sudan y’epfo mu mezi 9 ashize harangwaga ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Yanditswe kuya 16-03-2017 saa 10:17' Print

Sudan y’epfo mu mezi 9 ashize harangwaga ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Muri Sudani y’epfo haravugwa ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ku kigero cyo hejuru muri aya mezi 9 ashize.

Ibi ngo bikaba byaratewe ahanini no kuba imiryango mpuzamahanga yarananiwe gushyiraho urukiko rw’umwihariko rushinzwe ibyo byaha no guhana ababikekwaho. Umuyobozi w’ishirahamwe rishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu Yasmin Sooka, yavuze ko ibyaha byakozwe ibyinshi ari ibyo gufata abagore ku ngufu, kandi ngo ingaruka zabyo ziyongera umunsi ku wundi.

Ibi byavugiwe mu nama y’abashinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu ibera I geneve m’Ubuswise, aho yanavuze ko abatutarage bahohoterwa n’abasirikare ba Reta.
Ku ruhande rw’ubutegetsi bw’icyo gihugu, buvuga ko ibyatangajwe atari byo ndetse ko ibyatangajwe bitemewe na Sudani y’epfo. Minisitiri w’ubutabera Paulino Wanawilla akaba yavuze ko igihugu cye atariko cyo kibona ibintu.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU