Umva Radio

Tanzania ishyaka riri ku butegetsi chama cha mapinduzi ryirukanye abayoboke baryo bakomeye 12

Yanditswe kuya 13-03-2017 saa 10:38' Print

Tanzania ishyaka riri ku butegetsi chama cha mapinduzi ryirukanye abayoboke baryo bakomeye 12.

muri Tanzania ishyaka riri ku butegetsi chama cha mapinduzi ryirukanye abayoboke baryo bakomeye 12 bitewe n’uko ngo bagize imyitwarire yabangamiye amatora y’umukuru w’igihugu yo mu 2015 yashyize ku butegetsi president John Pombe magafuri
hari abayoboke benshi b’iri shyaka bavuga ko batunguwe n’iki cyemezo iri shyaka ryafashe kitari cyarigeze kubaho mbere ko bamwe mu bagize ishyaka abakomeye birukanwa bigatangazwa kuri television y’igihugu ;mu birukanwe muri iri shyaka harimo madame Sophia Simba wari ukuriye ihuriro ry’abagore mu ishyaka ndetse na bwana Ramadhan Madabida wari president w’iri shyaka mu mugi wa daresalam ;aba bombi mu 2015 barwanyije icyemezo cyo gukura uwari ministre w’intebe Edward Lowasa mu bagombaga guhagararira iri shyaka mu matora ;Edward Lowasa yaje no kuva muri iri shyaka ajya muryitwa chadema yaje gutsindirwamo amatora y’umukuru w’igihugu ;ubuyobozi bw’iri shayaka kandi bwihanangirije abandi bayoboke bane barimo Emmanuel Nchimbi wahoze ari ministre w’umutekano mu gihugu ubu ni ambassadeur wa Tanzania muri bresil ;president john pombe magufuri kandi yasabye ko umubare w’abagize komite nyobozi y’ishyaka wava ku bantu 388 bakaba 158 kandi byahise bikorwa.hari abakurikiranira hafi ibya politique yo muri Tanzania bavuga koi bi byemezo biteye ubwoba bamwe mu bategetsi muri iki gihugu nabo batinya ko igihe cyose bakwirukanwa ndetse na bamwe mu bashoramali bakorana na leta bakora ibikorwa byigeze gutungwa agatoki bafite ubwoba bwo gutakaza ayo masoko.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU