Umva Radio

Uganda : Stella Nyanzi wigisha muri kaminuza yarekuwe n’igipolisi cya Uganda nyuma y’amasaha ane ahatwa ibibazo.

Yanditswe kuya 9-03-2017 saa 09:07' Print

Muri Uganda, Stella Nyanzi wigisha muri kaminuza yarekuwe n’igipolisi cya Uganda nyuma y’amasaha ane ahatwa ibibazo. Yashinjwaga gusebya Janet Museveni, umugore wa perezida Museveni wa Uganda. Stelle Nyanzi akunze gutanga ibitekerezo abinyujije ku rubuga rwa facebook ari na byo yabazwaga ku magambo yavuze ku mugore wa perezida ; yanditse kuri facebook ye ko Janet Museveni atari umubyeyi w’igihugu mu gihe atita ku bana b’abakobwa bata amashuri kubera kubura impapuro z’isuku ku bakbwa bari mu mihango. Yanenze ubuyobozi buriho avuga ko budakora akazi kabwo neza ndetse anavuga ko itangazamakuru ryaanizwe, ritigenga anahamagarira abaturage kujya batanga ibitekerezo byabo kuri facebook. Nyanzi yasanganiwe n’abantu batari benshi cyane barimo na Betty Nambooze, umudepite mu nteko ishingamategeko ya Uganda. Aba baravuga ko atari akwiye kuba amaze icyumweru afunzwe ahubwo ko yagakwiye guhabw aicyubahiro kubera ubuvugizi akorera abana b’abakobwa. Stella Nyanzi yatangaje ko igipolisi cyamwubashye kandi kikamuha akanya akisobanura.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU