Umva Radio

Akarere ka Kamonyi kagaruje akayabo k’inka za Girinka munyarwanda zari zaragurishijwe.

Yanditswe kuya 6-01-2017 saa 10:34' Print

Amakosa menshi yakozwe muri gahunda ya Girinka mu karere ka Kamonyi yasize mu mwaka ushize wa 2016 inka 217 ziburirwa irengero ariko kuri ubu ngo hamaze kugaruzwa miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda kubantu bari barazihawe bakazigurisha rwihishwa. Mu mafaranga yagarujwe haguzwemo izindi nka zirimo zigenerwa abaturage batishoboye. Aba baturage bazihawe baranenga abantu bagurisha inka bahabwa, kandi muri aka karere baracyahari
Ni ikibazo kigarukwaho kenshi ariko ahanini abaturage bakavuga ko impamvu baguriusha izi nka baba bahawe muri gahunda ya Girinka ari uko baba bazihawe ntahandi hantu bafite ho gukura icyabagoboka bagahitamo kugurisha izo nka. Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi buvuga ko iki kibazo cyagaragaye cyane muri aka karere ariko ko batangiye ubugenzuzi.

Abaturage bagurisha izi nka ngo hari abazihabwa bagomba no kwitura bagenzi babo ariko bagahitamo kuzigurisha bataritura. zimwe muri zo zaragurishijwe n’abagiye kuzorora izindi ngo zarabazwe mu bihe bitandukanye.
Gusa si umwihariko wa Kamonyi kugira abagurisha inka za gahunda ya girinka kuko ari ikibazo cyumvikanye cyane hirya no hino mu gihugu. Iyi ni nayo mpamvu abaturage bakangurirwa gucunka neza izi nka kuko n’abazihawe bavuga ko zabakijije ikibazo cy’imirire mibi ku bana babo, bagashima iyi gahunda ya Girinka.
Jean Paul Mbarushimana.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU