Umva Radio

USA yateye utwatsi ibiganiro bivugwa hagati ya Perezida Sassou Nguesso na Trump.

Yanditswe kuya 28-12-2016 saa 07:11' Print

Ku wa Mbere tariki ya 26 Ukuboza, perezidansi ya perezida wa Congo, Denis Sassou-Nguesso byari byatangaje ko azahura na Donald Trump uheruka gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko Umuvugizi we Katrina Lanette Pierson yabihakanye.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko bigoye kumenya icyabaye, kuko Umuvugizi wa Trump yavuze ko Perezida atigeze atangaza gahunda n’imwe yo guhura na mugenzi we wa Congo. Radio y’Abafaransa RFI, ivuga ko ku wa Mbere ari bwo Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Congo, Thierry Moungalla, yari yashyize ahagaragara itangazo ryashyizweho umukono n’ibiro bya Perezida rivuga ko aba bakuru b’ibihugu byombi bazahura ku wa 27 Ukuboza 2016.
Iyo nyandiko yavugaga ko hashingiwe ku kuba Denis Sassou-Nguesso yarashyizweho n’Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk’ugomba gukurikirana ikibazo cya Libya, ngo bagombaga guhura bakabiganiraho ndetse bakavuga no ku bibazo byugarije umugabane wa Afurika n’ibindi byo ku rwego mpuzamahanga. Moungalla yabwiye iyi radio ko Perezida Nguesso agomba guhura na Trump, amuvuga nk’umuyobozi uvuga ibintu akabishyira mu bikorwa.
Iyo Denis Sassou-Nguesso aza guhura na Trump yari bube ari we Perezida wa mbere wo ku mugabane wa Afurika bahuye kuva yatorerwa kuyobora iki gihugu ku wa 8 Ugushyingo 2016. Ni amakuru yamenywe n’ibitangazamakuru bitandukanye ku Isi ariko yaje guhakanwa ku wa Kabiri n’abagize itsinda rya Trump.
Umuvugizi wa Trump yavuze ko nta gahunda ihari igaragaza ko uyu Mukuru w’Igihugu azahura na Perezida uwo ari we wese mbere y’itariki 20 Mutarama 2017, aho biteganyijwe ko azarahirira ku mugaragaro imirimo yo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika bidasubirwaho. Gusa kugeza na n’ubu Leta ya Congo Brazzaville iracyakomeye ku itangazo ryayo kuko ejo ku wa Kabiri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Jean Claude Gakosso yavuze Perezida agomba guhura na Donald Trump mu Mujyi wa Miami muri Amerika.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU