Umva Radio

Imfungwa n’Abagororwa Barasaba Ubufanya kumadosiye ya bo akongokeye mu nkongi y’umuriro yibasiriye gereza ya 1930.

Yanditswe kuya 27-12-2016 saa 09:58' Print

Imfungwa n’abagororwa muri gereza ya Nyarugenge yamenyekanye cyane nka 1930, baravuga ko bafite ikibazo cy’amadosier y’ubutabera yabo yahiriye muri iyi gereza.
Ibi byabaye nyuma y’inkongi yayibasiriye kugicamunsi cyo cyumweru tariki ya 25 Ukuboza. Uretse ibi aba bagororwa baravuga ko banaburiyemo ibindi bintu byinshi birimo n’ibiryamirwa byose.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Amagereza mu Rwanda nabwo buravuga ko aba bagororwa bakeneye ubufasha, rugahamagarira imiryango itanga ubufasha kugoboka.
Aba bagororwa bahuye n’ibiza by’inkongi y’umuriro, Uru rwego rwanavuze ko rugiye gufasha abagororwa kubona dosiye zabo z’ubutabera zahiriyemo.
ku gicamunsi cya Noheli, nibwo inkongi y’umuriro yibasiwe n’iyi gereza ya Nyarugenge yamenyekanye cyane nka gereza nkuru ya Kigali 1930. Iyi gereza yatikiriyemo bimwe mu bikoresho nk’ibiryamirwa n’imyenda y’abacumbikiwe mu byumba bibamo imfungwa n’abagororwa bagera ku 171.
Aba bagororwa bavuga ko bababajwe cyane n’impapuro zabo ziba zibitseho amakuru yuzuye kubyo baburanyeho mu nkiko(ibyo bise amadosiye y’ubutabera). Bavuga ko ibiryamirwa, n’imyenda yabo byahiriye muri bimwe mu byumba by’iyi gereza nabyo bituma basaba ubufasha aho bwaturuka hose.
Icyakora ikibazo cy’amadosiye yabo yahiriyemo ntikirabonerwa umuti. George Rwigamba, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda, rwabwiye Isango Star ko ikibazo cy’amadosiye buzagikemura ; kuko dosiye umugororwa yarafite, uru rwego kimwe n’inkiko biba bifite copy zabyo.

Nubwo iperereza rigikomeje ngo hamenyekane icyaba cyateye iyi nkongi y’umuriro muri iyi gereza, Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa rurakeka ko byaturutse kunsinga z’amashanyarazi zishaje ziri muri iyi gereza ; bivugwa ko ari iza kera. Nta gaciro mu mafaranga afatika y’ibyangirikiye muri iyi nkongi uru rwego rugaragaza. Ariko ruremera ko hari ibyo abagororwa batakaje bakeneyeho ubufasha n’ubutabazi
Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza mu Rwanda yo yagobotse izi mfungwa. Iziha ibikoresho bikubiyemo ibiryamirwa n’iby’isuku. Minisitiri Mukantabana Seraphine yavuze ko bingana n’agaciro gakabakaba miliyoni 4.5. Yanasabye kandi ko hakwiye kuvugurwa zimwe mu nyubako zigikurura inkongi z’umuriro.
Imfungwa n’abagororwa bashimiye leta kubw’ubutabazi bwihuse yabageneye. Hatanzwe ibiringiti, indobo, n’ibindi nkenerwa by’ibanze.
Jean Paul Mbarushimana.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU