Umva Radio

“USA igomba kugira icyo ikora k’Uburusiya.” Obama

Yanditswe kuya 17-12-2016 saa 02:17' Print

Perezida Barack Obama yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizihorera k’Uburusiya nyuma y’uko bimenyekanye ko iki gihugu cyivanze mu matora ya Amerika. Iki gikorwa ngo kikaba cyari gishyigikiwe na Perezida w’Uburusiya Vladimir Poutine.
Ibi kandi bigaragazwa n’urwego rw’ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, CIA. Buvuga ko Uburisiya kwinjiye mumabanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, maze bishyiriraho amajwi y’uwo bifuzaga ko yaba Umukuru w’igihugu.
Ibi bikomeza kuzamura umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byombi kugeza ubu byibitseho ibitwaro bya kirimbuzi bihambaye.
Perezida Barack obama yavuze ko atekereza ko mu gihe ubutegetsi bw’igihugu runaka bwinjiye mu busugire bw’ikindi gihugu bakabasha kwivanga mu matora yabo, muri icyo gihe na bo bagomba kugira icyo bakora. kandi ngo koko biteguye kugikora mu gihe n’umwanya kubwabo bazahitamo.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU