Umva Radio

Guteres yatangiye kwimika Abagore mu buyobozi bukuru bwa ONU.

Yanditswe kuya 17-12-2016 saa 02:15' Print

Nk’uko yabisezeranye ko ubuyobozi bwe buzabamo abantu b’ingeri zose, abagabo n’abagore kandi baturuka mu bice byose by’isi, Antonio Guterres witegura gufata inshingano z’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu kwezi gutaha kwa mbere, kuri uyu wa kane yagize Amina Mohammed Umunyamabanga Mukuru Wungirije muri ONU. Maria Luiza Viotti wo muri Brezil na Kyung-Wha Kang wo muri Korea y’Epfo.
Guterres yavuze ko bimunejeje kwiringira imbaraga z’aba bategarugori batatu. Avuga ko bashoboye kandi ngo yabahisemo ashingiye ku byo bakoze mu iterambere na diporomasi, uburenganzira bwa muntu n’ibikorwa by’ubutabazi bagiye bagaragaramo.
Guterres ugiye gusimbura Ban Ki-Moon yavuze ko aba bagore batatu yashyize mu myanya ,ari bo shingiro ry’abandi azakomeza gushyiraho. Ibi kandi ngo yabikoze mu rwego rwo kubahiriza ihame ry’uburinganire no gukorana n’abaturuka mu mpande zose z’isi.
Mu ijambo rye yavuze amaze kurahira, Guterres yanshimangiye ko azubahiriza ihame ry’uburinganire mu nzego zose zigize Umuryango w’Abibumbye. Mohammed w’imyaka 55 ugomba kumwungiriza, yari Minisitiri ushinzwe ibidukikije muri Nigeria. Kubuyobozi bwe yaharaniye kurengera ibidukikije no kubungabunga umutungo kamere bigamije iterambere rirambye.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU