Umva Radio

Virusi ya Zika Iraca ibintu muri Tanzania.

Yanditswe kuya 17-12-2016 saa 02:12' Print

Ikigo gikora ubushakashatsi ku ndwara z’abantu cyo muri Tanzania, NIMR, kemeje ko havumbuwe virus ya Zika mu gihugu cya Tanzania.
Nk’uko umukuru w’icyo kigo abivuga, Dr Mwele Malecela, iyo virus yavumbuwe mu ntara ya Morogoro, mu burasirazuba bwa Tanzania hamwe no mu ntara ya Geita, mu manjyaruruguru ashyira uburegerazuba bwicyo gihugu.
Dr Mwele Malecela yabwiye BBC ko ubu reta irimo gutegura igikorwa cyo gukingira abagore batwite ngo ntibaribwe n’imibu itera iyo virus.
Yanavuze ko bagikomeje ubushakashatsi kuri ubwo bwoko bw’iyo virus itera Zika. Anakomeza avuga ko bisanzwe bizwi ko iyo mibu ikwirakwiza Zika yageze mu gihugu cyabo,
Yanavuze ko bagomba guhangana n’iyi virusi itarakwirakwira mu gihugu hose, kuko ngo imiterere ya Tanzaniya idatandukanye n’iyo muri Amerika y’Amajyepfo hamwe n’igihugu cya Thailand ari na ho iyi indwara igaragaraga cyane.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU