Umva Radio

Abakozi bo murugo babiri batawe muri yombi bateruye amafaranga ya sebuja bagatoroka.

Yanditswe kuya 16-12-2016 saa 11:29' Print

Aba bakobwa Polisi y’igihugu yataye muri yombi, 2 ni abakozi bo murugo bibye shebuja ibihumbi 560 by’amafaranga y’u Rwanda na 11400$. Bayatwaye nyuma yo guhisha urufunguzo rw’icyumba cye.
Undi musore we yafatanywe cashe 22. Izi ngo yazifashishaga akorera abantu ibyangombwa mpimbano nk’indangamuntu n’amakarita ya polisi.
Aba bakozi babiri bo mu rugo bacyekwaho kwiba umukoresha wabo ; bombi bemera icyaha bakoze ku itariki ya 11 Ukuboza. Ariko baje gufatwa nyuma y’iminsi itatu gusa ariko ntacyo barakoresha aka kayabo.
Aba bakobwa bavuga ko bagize irari ry’amafaranga, bamenye ko shebuja amaze iminsi ayasiga mu cyumba ; bacuze umugambi wo gucfurisha urufunguzo rw’icymba barayaterura.
Ntacyo yemeye gutangaza kubyo akurikiranweho. Kugeza ubu afungiye kuri station ya polisi ya Remera mu mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Spt. Emmanuel Hitayezu yavuzeko aba bakobwa bombi bakurikiranyweho ubujura buciye icyuho. Kubw’ibi , yasabye abantu kudatwara amafaranga menshi mu ntoki, ahubwo bakitabira ibigo by’imari mu rwego rw’umutekano w’ibyabo. Yanabasabye kandi kwirinda ibikorwa bitemewe n’amategeko.
Uyu musore ahamwe n’icyaha, amategeko agena ko yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 n’imyaka 7. Naho aba bakobwa bo bagahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi 6 n’imyaka 2 ; ndetse bagatanga n’ihazabu y’amafaranga akubye inshuro hagati y’ebyiri n’eshanu z’agaciro k’ibyibwe.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU