Umva Radio

Imvururu z’urudaca zatumye ONU isaba ko muri Sudani y’Epfo hongerwa ingabo.

Yanditswe kuya 16-12-2016 saa 11:00' Print

Kuri uyu wa gatanu nibwo Akanama Gashinzwe Umutekano k’ Umuryango w’Abibumbye karafata icyemezo cyo kongera ingabo mu butumwa bw’ amahoro muri Sudani y’Epfo.
Mu kwezi kwa munani nibwo aka kanama kari kasabye ko muri Sudani y’ Epfo hakoherezwa ingabo ibihumbi bine ndetse zikongererwa n’imbagara. Ariko ibihugu by’ Uburusiya, Venezuwela, Ubushinwa na Egypt biburizamo iki cyifuzo, zivuga ko hakwiye koherezwa indege zitagira abapilote.
Amakuru dukesha The East African, avuga ko n’igihe cy’ ingabo zisanzwe ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo cyarangiye kuri uyu wa kane. Iyi gahunda isa n’ishyira igitutu ku bihugu bigize aka kanama ngo hagire igikorwa.
Gusa igisa n’ igiteye impungenge ni uko hakomeje kugaragara ukutumvikana ku cyakorwa.
Kugeza ubu muri Sudani y’ Epfo harabarirwa ingabo za ONU zigera ku bihumbi 14,000 kuva mu mpera y’umwaka wa 2013 izi mvururu zibaye muri iki gihugu.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU