Umva Radio

Uganda ngo igiye gukurikira ibindi bihugu byikuye muri ICC !

Yanditswe kuya 16-12-2016 saa 10:55' Print

Reta ya Uganda yamaze gutangaza ko mu ntangiriro z’ umwaka utaha w’ 2017 aribwo izagaragaza ku mugaragaro niba izava cyangwa ikaguma mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC.
Ibi ngo izabishyira ahagaragara mu nama ya Africa yunze Ubumwe izabera I Addis ababa .
Ubuyobozi bwa Uganda buvuga ko buzafata umwanzuro buhereye ku bizava mu rubanza rw’ Umuyobozi wa Resistant Army, Dominic Ongwen ukurikiranywe n’inkiko.
Amakuru dukesha the east African avuga ko impamvu y’ ibi, ari Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga wa Uganda Okello Oryem uvuga ko Ongwen akurikiranyweho ibyaha 70 birimo iby’ intambara n’ibyangiza uburenganzira bwa muntu. Ibi yabikoreye mu majyepfo ya Uganda mu gihe kigera kumyaka 10.
Gusa, ngo Uganda nk’ igihugu kigendera ku mahame ya demokarasi, kigomba kuba ijwi rikomeye ry’ Africa mu gihe cyose uru rukiko rwagaragaza imikorere idahwitse kuri uru rubanza.
Icyakora anavuga ko mu gihe uru rukiko rwavugurura imikorere yarwo, nta mpamvu yatuma Uganda irwivanamo.
Mu bihe bishize president Museveni yanenze bikomeye imikorere y’ uru rukiko ndetse anashyigikira umugambi w’ ibihugu by’ AFRICA wo kwivana muri uru rukiko.
Kugeza ubu ibihugu by’ Uburundi, Africa y’ Epfo, Gambia na Kenya nibyo bimaze kugaragaza ko byivanye muri uru rukiko.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU