Umva Radio

Kongo : Abaturage bari mu icuraburindi mbere y’umusozo wa manda ya Kabila.

Yanditswe kuya 16-12-2016 saa 10:51' Print

Mu gihe ku itariki 19 z’uku kwezi, Joseph Kabila agomba kuba arekuye ubutegetsi ushingiye kubiteganywa n’itegeko nshinga ; ariko bigatera urujijo nanone kubera nta matora y’umukuru w’igihugu yabayeho ;
Kuri ubu itangazo rya guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ryasabye ababifite mu nshingano kuba bakuyeho imbugankoranyambaga zose. Ibi ngo ni ukugira ngo bahoshye ndetse banace intege itegurwa ry’imyigaragambyo iteganywa kuri uyu wa mbere.
Izi mbugankoranyamba zirimo nka facebook, twitter, instagram, whatsapp, viber… zikunze kugira uruhare rukomeye mu guhuriza abantu hamwe bakaba bafatira ibyemezo hamwe.
Kuri twitter, hari abatavuga rumwe na leta bafunguye hash tag ivuga ko ngo “#KabilaMustGo” bishatse kuvuga ngo kabila agomba kugenda.
Uretse ibi kandi na televiziyo yigenga yibanda ku biganiro bya politiki ikorera muri ntara ya Kasai nay o yafunze. Iyi yo ngo yazize kuba ikorana bya hafi n’ abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kabila. Ni mu gihe kandi ngo n’ ubutumwa bugufi kuri telefoni zigendanwa nabwo bugomba kubazwa gusuzumwa mbere yuko bwoherezwa kuri bene bwo.
Icyakora amakuru dukesha Daily Monitor avuga ko Mu itangazo ry’ Umuryano Mpuzamahanga wita k’Uburenganzira bwa Muntu washyize aharagrara’ wamaganye ibi. Ukavuga ko bigamije gushyira mu icuraburindi abanyeKongo kdi bari bageze mu gihe gikomeye cyo gusesengura ibibera mu gihugu cyabo.
Si ubwa mbere ibikorwa nk’ ibi byo guhagarika ihanahana makuru nk’ iri bikozwe muri iki gihugu, kuko no mu umwaka 2015 bwakozwe mu gihe kingana namasaha 48 mu bihe by’ imyigaragambyo yabaturage bifuzaga ko hategurwa matora y’ umukuru w’ igihugu. Gusa ibi bigira ingaruka zikomeye ku bukungu kuko n’ amabanki atabashije gutanga zimwe muri service zayo.

Biteganyijwe ko amatora y’ umukuru w’ igihugu agomba kuzaba mu mwaka w’ 2018, Perezida Kabila agakomeza kuyobora inzibacyuho kuko mandaye izarangira ku wa 19 ukuboza 2016.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU