Umva Radio

Uburozi bwa Aflatoxine buba mu bigori ngo burateza abahinzi igihombo.

Yanditswe kuya 16-12-2016 saa 09:55' Print

Abacuruza ibinyampeke mu Rwanda baravuga ko bagifite imbogamizi zo kubona umusaruro wujuje ubuziranenge uturuka mu bahinzi b’ibi binyampeke. Urugero ni ibigori aho kubona ibigori byumishijwe neza kugera ku rwego rw’ubuziranenge busabwa n’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge gisaba.
Hari kandi n’uburozi bwitwa Aflatoxine bwibasira ibigori biturutse ahanini ku ruhumbu, ibi ngo biraturuka ku buryo bwo gusarura no guhunika ibigori bitaruzuza neza ubuzirange. Icyakora ikigo Gitsura ubuziranenge mu Rwanda cyatangije ubushakashatsi bugamije kwiga ku buziranenge buri mu binyampeki, n’ibi bibazo bizitabwaho.
Muri rusange Ikigo Gitsura Ubuziranenge mu Rwanda (RSB),kiravuga ko ubuziranenge bw’ibinyampeki buhagaze neza. Ariko abacuruzi ba zo bo bakavuga ko ahakiri ikibazo mu kubahiriza ubuziranenge bw’ibinyampeke.
Kimwe mu bibazo aba bahinzi bagarukaho ngo ni uko kumisha imyaka ya bo bikiri ingorabahizi kuko nta bikoresho kabuhariwe muri aka kazi bafite. Birateza igihombo ku babicuruza, kuko aho babijyana bibanza gupimwa. Ikibazo cy’uruhumbu rushobora gutera uburozi bwitwa Aflatoxin na cyo ngo kirabahangayikishije bikomeye.
Ikibazo cy’ubu burozi bw’aflatoxin bamwe bakunze kugereranya nk’uruhumbu bubangamiye ubuziranenge bw’ibinyampeke, cyagaragaye cyane mu manjyepfo ya Kenya.
Icyakora Ikigo Gistura Ubuziranenge mu Rwanda nacyo cyatangije ubushakashatsi bwo kureba ibishobora kubangamira ubuziranenge bw’ibinyampeki. Aha ni naho bagiye kureba niba koko ibinyampeki byo mu Rwanda bifite iki kibazo.
Mukunzi Antoine, ushinzwe ubushakashatsi mu Kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge avugako mu Rwanda ibinyampeki biracyafite ubuziranenge kuva bitangiye guhingwa ; ariko ubuziranenge ngo bugatakarira ku misarurire n’imihunikire.
Uru ruhumbu n’ibindi bibazo bibangamiye ubuziranenge bw’ibinyampeke bishobora guturuka mu kubika nabi. Ibi ngo bigenda bigira ingaruka mbi ku baturage barya cyangwa banywa ibikozwe mu moko y’ifu yahuye n’aka gakooko. abahinzi Baraburirwa gukorana nab’abashinzwe ubuhinzi kugira ngo bahinge bakurikije amabwiriza y’ubuziranenge.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU