Umva Radio

AU yamaganye imico yise mibi yabaye akarande k’Afrika yo gushyingira abana bari munsi y’imyaka 18

Yanditswe kuya 15-07-2016 saa 09:29' Print

Komisiyo y’imibereho myiza mu muryango w’ibihugu by’afrika yunze ubumwe iravuga ko gushyingira abakobwa bari munsi y’imyaka 18 ari nk’ikiza gikomeye ku iterambere rya Africa kandi ngo bigaragara mu bihugu byinshi. Iyi komisiyo iravuga ko muri gahunda y’iterambere yiswe "africa twifuza" batazihanganira kubona abana b’abakobwa bahatirwa gushyingirwa aho guhabwa amahirwe yo kwiga nk’abandi.

Gushyingira abana b’abakobwa bataruzuza imyaka 18 y’amavuko ngo ni ikibazo kigenda gikwira kuri uyu mugabane wa Africa ; ahanini bifatiye ku migenzo gakondo n’imico ya bimwe mu bihugu. henshi abana b’abakobwa ngo bisanga ari abagore b’abagabo bagatangira inshingano z’urugo na bo ubwabo bari bagikeneye kurerwa ; kandi ngo umubare munini muri bo baburira ubuzima mu gihe barwana no kubutanga babyara. Dr. Moustafa sadiki Kaloko, komiseri ushinzwe imibereho myiza muri komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu bya africa, gupfa babyara arabyita umugisha agereranyije n’ubuzima buteye ishavu babamo nyuma yo kubyara.

Dr. Moustafa ati :”mu miterere y’umubiri wabo baba bataragera igihe cyo kubyara, ntibaba biteguye gutwita. ibyo rero bituma bagira ibibazo byinshi bigera aho bikababaho akarande. umubare w’abapfa bakimara kubyara uba uri hejuru cyane. abenshi mu bari hagati y’imyaka 15 na 19 bapfa mu gihe babyara, ndababwiza ukuri ko rimwe na rimwe aba ari nk’umugisha kuri bo gupfa babyara.”

Dr Mustafa Kaloko asobanura ko igituma gupfa kw’abo bana babakobwa mu gihe babyara abyita umugisha ari uko abenshi bahura n’ubuzima bubabaje kurushaho nyuma yo kubyara ; afata urugero kubafatwa n’indwara yo kujojoba, Fistula.

Dr Mustafa yagize ati :”icyo umugabo yihutira gukora ni ukumwirukana mu rugo, abaturanyi na sosiyete bakamuha akato. ugasanga yituriye inyuma y’umudugudu kuko ntibashobora kwicara mu bandi. bafatwa n’indwara yo kujojoba cg umwanda ukajya uca mu gitsina, abantu baba bumva itaka banuka inkari cg umwanda ukomeye ; kandi ntabwo babihanganira. tekereza aka gahinda kose kandi ku mpamvu zitabaturutseho. kubera ubujiji, ukutumva no gukora amabi bitwaje umuco ariko ndibaza ko uwo atari umuco twakwihanganira niba koko twiteguye kujyana n’icyerekezo cyacu cya 2063.”

Komisiyo ishinzwe imibereho myiza mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu bya africa ivuga ko itazihanganira kubona abana bakomeza gushyingirwa mu gihe bakabaye bajya mu ishuri bakazatanga umusanzu mu kubaka africa bifuza ; uretse ko nta n’ingamba zikomeye zirafatwa kugeza ubu uretse ubuvugizi n’ubukangurambaga mu kwamagana ishyingirwa ry’abana b’abakobwa.

Uyu muryango uvuga ko uretse mu bihugu 14 birimo gukorwamo ubukangurambaga bwo kwamagana ishyingirwa ry’abana, ngo ugiye gutanga ubukangurambaga nk’ubwo mu bindi bihugu 20 ; kuko ngo iki kibazo kitaranduranwe n’imizi gahunda z’iterambere n’ubukungu bya africa na zo zakomeza kuba inzozi.

Claude Ganza MUNYAMAGANA

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU