Umva Radio

Ntabwo yababajwe no Kumwicira, yababajwe no Kubihakana-Mukansoro Consolate

Yanditswe kuya 15-07-2016 saa 08:47' Print

Mu ntara y’iburasirazuba , Hari abarokotse genocide yakorewe abatutsi mu 1994 babona ko ubumwe n’ubwiyunge bugenda bugerwaho ngo kuko ababiciye bagenda bemera ibyaha mu maso yabo bigatuma nabo barushaho gutanga imbabazi. Ibi bije mu gihe muri gereza ya Ngoma iri muri iyi ntara habereye igikorwa cyo gusaba imbabazi ku bagororwa bahamijwe ibyaha bya Genocide bazisaba abo biciye. Urwego rw’amagereza mu Rwanda ruravuga ko ibi bibafasha muri gahunda yo kugorora abo rufite mu nshingano kugorora.

Mukansoro Consolata, ni umwe mu barokotse genocide yakorewe abatutsi mu mu murenge wa Mwurire yiciwe umwana mu gihe cya genocide. Mukansoro yahoraga ababazwa no kumwicira umwana bakabihakana, kuriwe ati :"Ntabwo mbabajwe nuko banyiciye mbabajwe nuko babihakanye." Icyakora muri gahunda yo gusaba imbabazi ku bagororwa bamwe bafungiye muri gereza ya ngoma, Consolata ari mu basabwe imbabazi kandi yazitanze. Avuga ko byamushimishije kubera ko mbere yabihakanaga ariko ubu akaba yasabye imbabazi
Mukansoro ati :” burya iyo umuntu atangiye kugusaba imbabazi, burya ibintu bibi aba yabikuyeho, kuko yiyemereye no kubwira umuryango we ko yakoze ibyaha ubundi yabihakanaga.”

Abasabye imbabazi nabo bavuga ko bibabohora imiti no gukomeza guhorana urwikekwe mu mibanire. Umwe mu bahamije icyaha cyo gukora genocide nawe ufungiye muri iyi gereza ya ngoma, ngo yaje kuhisha abo mu muryango we ko yakoze genocide. Gusa kuri ubu ngo arabyemera akabisabira imbazi. Umwe mu bana b’uwasabye imbabazi avuga ko kuva bamara kumenya ko umubyeyi we ariwe wahemukiye Mukansoro ariko ngo akaba yarasabye imbabazi ko abasigaye mu rugo iwe babanye neza na Mukansoro.

Urwego rw’amagereza ruravuga ko iki ari igikorwa kibafasha gokomeza kugorora abanyarwanda. AC (Assistant Commissioner) Bosco Kabanda, Ukuriye ishami rishinzwe (Division Manager) kugorora n’uburenganzira n’imibereho myiza mu rwego rw’amagereza yavuze ko gahunda nk’iyi ibafasha muri gahunda yo kugorora.
Ati” iki gikorwa icyo kidufasha ni ugukomeza kubaka umuryango nyarwanda no gukomeza kudufasha kugorora abagororwa Leta iba yaradushinze.”

Bishop Bishagaza deo, umuyobozi mukuru w’umuryango ukora iby’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge Prison fellowship yavuze ko igikorwa cyo gusaba imbazi no kuzitanga ari ikimenyetso cy’umuti w’ubumwe n’ubwiyunge
Si ubwa mbere ibikorwa nk’ibi byo gusaba imbabazi biba muri iyi gereza ya Ngoma kuko n’umwaka ushize magana atatu bamaze kugaragaza ubushake bwo kuvugisha ukuri kose no gusaba imbabazi ku byaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Jean Paul MBAUSHIMANA

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU