Umva Radio

Nyagatare, Kayonza ni uturere tukiri imbere mu kurwaza Kirabiranya

Yanditswe kuya 15-07-2016 saa 08:22' Print

Leta y’u Rwanda iraburira abahinzi b’urutoki kwitondera indwara ya Kirabiranya irimo kwibasira urutoki hirya no hino mu gihugu. Hari Inama minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi igira abahinzi b’Urutoki zirimo gukoresha ibikoresho bifite isuku mu gihe cyo guhinga no kubagara urutoki.

Minisiteri y’ubuhinzi ivuga ko umuhinzi agomba guca umwanana akoresheje isando,amabere ya nyuma y’igitoki akimara gusohoka mu mwanana.Gutera imibyare myiza nk’ivuye muri Laboratwari,gusukurisha ibikoresho umuriro cyangwa umuti wa Jik,kurandura no gutaba insina zirwaye.
Insina z’amoko yose zishobora kurwara kirabiranya. Nta muti cyangwa utundi dusimba tuzwi dushobora gukoreshwa mu kurwanya iyo ndwara. Hari uburyo bwo gukorera insina bushobora kurwanya iyi ndwara.
Kurandura insina zose zafashwe na kirabiranya zikarenzwaho igitaka,gukuraho umwanana ukoresheje isando igihe iseri rya nyuma rikimara guhinguka,gusukura ibikoresho byakoreshejwe mu rutoki rurwaye,guhagarika ibikorwa by’ubuhinzi mu gihe cy’amezi 3 nko kwicira urutoki,kuruhingira ukuramo ibyatsi bibi,kurukaragira no guhingamo indi myaka,muri icyo gihe insina zose zagaragazaga ibimenyetso zirarandurwa kugira ngo kirabiranya ihashwe mu rutoki.
Uyu munsi wa none, hari uturere tw’ibice by’iburasirazuba twibasiwe cyane n’iyi ndwara ubundi ikunze kugaragaza ibimenyetso ku makoma ahisha akaba umuhondo. Bwana MUSABYIMANA Innocent, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu kiganiro yahaye Isango Star kuri uyu wagatanu tariki 15/07/2016 yavuze ko uturere nka Kayonza, Nyagatare n’igice cya Ngoma iyi ndwara iri ku rwego rwo hejuru.
Musabyimana ati” Abahinzi b’urutoki aho nagho turabagira inama biriya byo gukoresha ibikoresho bavana mu murima bajyana muwundi babyitondere.”


Uburyo bwo gusukura ibikoresho igihe bivuye mu murima w’urutoki

Mu Karere ka Nyagatare ahari ikibazo cya Kirabiranya cyane ni mu mirenge ya Tabagwe, Gatunda, Rukomo, Kiyombe na Karama.
Indi mirenge ifite ikibazo ni mu Karere ka Kayonza ; mu mirenge nka Mukarange, Gahini, Rukara ndetse na Kabarondo. Aha ngaha Innocent Musabyimana avuga ko aho kugira ngo umuhinzi akomeze kwibwira ko afite urutoki nyamara nta musaruro rutanga yakarukuyeho.
Musabyimana ati :”aho bigaragara ko uburwayi bwarengeje 50%, ubundi tubagira inama ko bakuramo izo nsina.”

Ibiranga indwara ya Kirabiranya


urutoki rwafashwe na kirabiranya

Ubusanzwe indwara ya kirabiranya iyo igeze mu rutoki irarwangiza bikomeye kandi ihombya umuhinzi.
Indwara ya Kirabiranya iterwa na Bacterie bita “Banana xanthonomas campestris of.cubans”,irangwa n’uko amakoma y’insina araba cyane kandi ugasanga asa n’ayo basutseho amazi ashyushye hanyuma akagwa akuma ahereye ku makuru.
Mu mutumba havamo umushongi w’umuhondo no mu nguri. Iyo amabere y’igitoki uyaciyemo kabiri usanga asa n’arimo imizi y’ikigina kandi ntashobora kuribwa n’abantu cyangwa amatungo. Amabere y’igitoki aneka adakomeye,nyuma akazahunguka kandi umwanana akuma.

Iyi ndwara ikwirakwizwa n’inzuki zitara ubuki,imibyare irwaye,ibikoresho bidasukuye,amazi y’imvura n’ibisigazwa by’insina bifite amakakama ; nk’amakoma n’imitumba nkuko bikubiye mu nyigisho zigenewe abahinzi zitangwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Jean Paul MBARUSHIMANA

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU