Umva Radio

U Rwanda rwemeje ko Omar El Bashir atazafatirwa i Kigali kandi ko Afrika yose ishobora no kuva muri ICC

Yanditswe kuya 14-07-2016 saa 11:05' Print

Inama y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe iteraniye I Kigali irashimangira ko ititeguye habe na gato guta muri yombi perezida wa Soudan Omar El Bashir ukurinyweho n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ibyaha birimo iby’intamba hakiyongeraho n’icya genocide. Ibi byashimangiwe na Madame Louise Mushikiwabo ministri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta mu kiganiro yahaye abanyamakuru aho yavuze ko uru rukiko mpuzamahanga ruvangamo ubutabera n’inyungu zarwo za politiki. Birateganywa ko kandi ibiganiro muri iyi nama bigomba kurangira hemejwe niba ibihugu by’Afrika biyoboka urukiko mpuzamahanga rusanzweho cyangwa urwabyo rw’Africa.

Ibibazo byinshi abanyamakuru baba abimbere mu gihugu ndetse na mpuzamahanga bagarutseho mu kiganiro na Ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba n’umuvugizi wa Leta kwari ukumenya koko niba inama y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe yiteguye kwakiramo perezida wa Soudan Omar El Bashir ukurikiranwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ibyaha bigera ku icumi by’intambara ndetse n’icyaha cya genocide.
Abanyamakuru babajije bavuga ko u Rwanda rwaranguruye ijwi rireriye kugirango n’amahanga yose abyumve ko ukekwaho ubujenocideri aho ari ku isi haba hejuru cyangwa munsi yibuye agomba gutabwa muri yombi akagezwa imbere y’ubutabera kandi koko ni nabyo genocide ni icyaha bivugwa bikanemezwa ko kidasaza.
Kuri Madame Louise Mushikiwabo ministri w’ububanyi n’amahanga icyarimwe n’uvuvugizi wa Leta y’u Rwanda yavuze ko kuba perezida Bashir aregwa genocide biburanirwa mu nkiko kandi atari byo biburanirwa mu nama y’umuryango w’afurika yunze ubumwe.
Madame Mushikiwabo yavuze ko nk’u Rwanda aho ruhagaze nta na rimwe ruzigera ruha ikaze abagenocideri ariko ngo iyo ubutabera bwivanzemo politiki bihita bibasaba gutandukanya ibi bibiri.
Yasobanuye bidasubirwaho ko perezida Bashir azaza mu Rwanda kandi agasubira iwe ntawumuriye urwara. “Kuva igihe Bashir amaze aregwa ni kirekire. Ndibaza ko abifuza kumufata batabuze amikoro cyangwa uburyo bwo kumufata. Icyo nakwemeza ntashidikanya ni uko perezida Bashir ntawuzamufatira I Kigali”
Kugeza ubu ibihugu by’Afrika biteraniye ikigali biravuga ko imwe mu ngingo kandi zishobora kuba zinakomeye harimo n’iyo kwiga ku mikorere y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.
Ni imikorere iramutse itanahinduwe bigaragara ko byinshi mu bihugu iyi nama iteraniye i Kigali ishobora kurangira bishingutse mu muryango w’uru rukiko binenga kwibasira abayobozi b’Afrika gusa aho Ministri Mushikiwabo yagize ati “nta mpamvu yo kugirango ubucamanza mpuzamahanga bwibasire abayobozi b’Afrika gusa mu gihe twabonye urukiko nyafurika rwaciriye urubanza kandi neza uwahoze ayobora Senegal Hissène Habré”
Ku ruhande rumwe inzozi z’umugabane w’Afrika zibaye izirotowe nyakuri ibihugu byose bikemeranywa urukiko rwabyo hari ababibonamo kuba uyu mugabane yaba ari imwe mu ntambwe ndende ruteye mu kwigenga nyabyo.
Gusa na none ariko ku rundi ruhande ibi hari n’ababibonera mu ndorerwamo ya kure kuri bamwe mu bategetsi kuri uyu mugabane banenzwe kenshi umurundo w’ibyaha birimo ubuyobozi bubi no gutsikamira rubanda bagundira ubutegetsi, kuba na none yaba ibaye indi nzira nziza kuri bo yo kuguma gucinyiza rubanda

Jerome UWIRAGIYE

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU