
Rwamagana: Abahinzi b’umuceri barataka kutagira imbuga zo kwanikaho
Jan 24, 2025 - 16:14
Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo cyo mu karere ka Rwamagana barataka kutagira imbuga zo kuwanikaho bikarangira umuceri wabo wangiritse. Bavuga ko izo bafite bahuriraho ari benshi, bamwe bakabura uko banika. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iki kibazo cy’imbuga zidahagije cyaganiriweho, abahinzi bagirwa inama yo kwifashisha za shitingi mu gihe hari gushakwa ubushobozi bwo kuzibubakira.
kwamamaza
Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo giherereye mu karere ka Rwamagana bagaragaza ko baterwa igihombo n’imbuga nkeya kandi nto banikaho umuceri zidahwanye n’umusaruro babona kandi ari benshi.
Bavuga ko mu gihe cyo gusarura usanga bahurira kuri izo mbuga zidahagije, bikaba ngombwa ko bajya ibihe byo kwanika, hakabaho n’ugerwaho nyuma y’iminsi itanu umuceri yarunze waratangiye kumera. Ibyo bituma bamwe bifashisha imihanda yegereye aho kugira ngo babashe kwanika.
Ubwo baganiraga n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “hari igihe tuba benshi noneho kuko imbuga ari ntoya, tukabura aho twanikira. Ubwo rero iyi mbuga niyo dufite nini, bose basarurira aha kuko ni nk’abanyamuryango 300 basarura kuko hirya hari izindi mbuga ariko ni ntiya niyo mpamvu benshi baza aha.”
Undi ati: “ usanga bamwe banitse mu muhanda kubera kubura aho banika. Ugasanga barunze: umuceri ushobora kuwurunda ukamara nk’iminsi itanu, n’icyumweru umuntu yarabuze aho yanika kubera imbuga ntoya. Imvura yagwa ugasanga urarunze, warunda ugasanga umwe urangiritse ndetse uranagiye!”
Bifuza ko bakubakirwa izindi mbuga kuko bibateza igihombo gituruka ku musaruro wabo wangirika.
Umwe ati: “ twasaba ko Leta idufashe kugira ngo batwongerere imbuga noneho tubone aho twanikira.”
Undi ati: “ ushobora kuba urunzwe nk’iminsi nk’ine ugatangira ukamera. Iyo umeze rero, nta buremere uba ugifite. Twasaba ubuyobozi ko batwagurira imbuga ikaba ngari.”
Mbonyumuvunyi Radjab; Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, avuga ko ikibazo abahinzi b’umuceri bagaragaza cyaganiriweho, bagirwa inama yo kuba bifashisha amashitingi bakawanikaho kugira ngo ntiwangirike, mu gihe hagishakishwa ubushobozi ngo bubakirwe imbuga zihagije.
Ati: “twabiganiriyeho ndetse hari n’ingamba zafashwe. Twabagiriye inama zo kuba bifashisha za shitingi kandi baraziguze, uyu munsi nizo bari kwifashisha mugihe ubushobozi bwo kububakira imbuga butaraboneka. Kuko hari imbuga twari twubatse kandi nyinshi, rero bigaragara ko hiyongereye abahinzi b’umuceri ku buryo bukomeye cyane kandi ni byiza natwe turabshima.”
“Ubu rero ikiri gukorwa ni ukwifashisha amashitingi kugira ngo batwikire umusaruro wabo we kwangirika mugihe natwe tugikomanga hirya no hino ngo dushakishe ingengo y’imari yazabafasha.”
Abahinzi b’umuceri mu gishinga cya Cyaruhogo bibumbiye muri koperative CORICYA ni hafi 700, banika umuceri ku mbuga zisaga 40 bubakiwe mu myaka ibiri n’igice ishize.
Byonyine abanika ku mbuga iri aho ikicaro cyayo kiri bagera kuri 300. Bagaragaza ko banika mu byiciro, aho usanga ikiciro kigizwe n’abantu batanu, ku buryo ubwo umuntu yongera kugerwaho umuceri waramaze kwangirika.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


