Rutsiro: Bahangayikishijwe n’igiciro gihanitse abasore basaba abakobwa ngo babane nabo!

Ababyeyi n’abakobwa bageze igihe cyo gushaka baravuga ko bahangayikishijwe n’igiciro gihanitse abasore barigushyiraho kugirango bemere kurongora. Nimugihe n’umukobwa wayakoreye akayishura iyo ashize yirukanwa. Ubuyobozi bw’aka karere bumaganye uwo muco, icyakora busaba abakobwa bemeye kuyatanga kujya babyandika kugirango nibirukanwa bayishyuze.

kwamamaza

Abaturage bo mu murenge wa Kivumu wo mur’aka karere, by’umwihariko ababyebyi bakuze bashingiye kenshi, bahamya y’uko abasore baho bashyizeho ibiciro bihanitse by’amafaranga acibwa abakobwa kugirango barongorwe.

Umwe yagize ati: “umuhungu nawe ati ‘ngiye kwihagararaho, umukobwa utazampereza amafaranga ibihumbi 200 cyangwa 300 300Frw sinzamujyana!”

Uyu mubyeyi avuga ko aya mafaranga aba ari ayo kugura uwo musore! Ati: “hhh! Baragurwa! [Abasore] jyewe, udafite amafaranga ntabwo wabona umugabo! Ntabwo ndi kubeshya!

Undi ati:“Abasore nibo basigaye basaba amafaranga. uwo ariwe wese arimo kuvuga ngo ndakujyana njye kugushyira iwanjye, mbaye iki? ubwo rero umukobwa ari gukora kugira babone ibyo bariha abasore baje kubashaka ngo babajyane!”

Ibi kandi bishimangirwa n’abakobwa bamwe bageze igihe cyo gushaka abagabo,gusa bakagaragaza ko uyu muco urigukura ari nako urikubagiraho ingaruka. Bavuga ko na bagenzi babo bemeye gukorera amafaranga bakayatanga akenshi ari gushira bakabirukana.

Umwe ati: “biba ngombwa ko mwumvikana amafaranga uramuhereza cyangwa se akakujyana nuko iwabo w’umukobwa bakamugereka nk’imirima cyangwa se bakamuhereza inka.”

“ biteza n’amafaranga uhagazeho! Biba bisa no kubagura kuko iyo yamaze gushira umusore arakwirukana ugasubira iwanyu!”

Undi ati: “ hari umusore mushobora gukundana nuko yarangiza akakubwira yuko mutari busangane [kujya kubana] utamuhaye amafaranga! biterwa nayo mwavuganye, akakubwira ngo nuzana aya mafaranga nibwo turi busangane!”

Mundorerwamo z’inararibonye zigaragaza ko mugihe nta gikozwe, mu gihe kizaza uyu muco uzagira ingaruka zikomeye ku muryango nyaRwanda.  Nimugihe n’uyu munsi hari n’abo byatangiye ku zingaruka.

Umwe ati: “udafite amafaranga ntabwo wabona umusore!”

Undi ati: “ mu myaka yanjye 80 na… maze , mu myaka nk’itatu nibwo ndi kubibona! Ingaruka zigomba kuza ni uko n’umugabo yagira ati ‘hhhu’ n’umukobwa ati’ amafaranga yanjye!’”

Icyakora MULINDWA Prosper; umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rutsiro, avuga ko nabo badashigikiye uwo umuco kuko urukundo nyakuri rutareberwa mu mafaranaga.

Gusa asaba abakobwa bayatanga byibura kujya babyandika kugirango nibabirukana babafashwe kwishuza hashingiwe kuri iyo nyandiko.

Ati: “nta muco nyarwanda wigeze ushyigikira abantu bakwepa abandi, babeshya abndi, bica amasezerano. Ariko turebye n’impande zombi, biranashoboka ko abantu baba bumvikanye, ariko ibyo by’amasezerano yo mu cyizere gusa biri kugenda bigira ibibazo muri ibi bihe turi kwinjiramo. Nasaba abakobwa rero niba bibayeho ko babyumvikana gutyo, nibabyandike nibura iyo nyandiko izashingirweho mu kumwishyuza, amusubize nibura amafaranga ye, kuko nta muntu wategeka abantu kubana batabishaka.”

Kuba hari abasore bo mu karere ka Rutsiro bageze igihe cyo gushinga ingo ariko bashyiraho ibiciro byo kubana n’abagore, biri kugira ingaruka ku bakobwa bakomoka mu miryango itishoboye, usanga ibadafite amafarango yo guha abasore.

 Nimugihe abageze igihe cyo gushaka, mu mboni z’ababirebera ku rundi ruhande basanga mu badafite ubushobozi benshi bazagumirwa mugihe abasore bagitsimbaraye kuri uyu muco.

 Gusa nanone hari n’abavuga ko umuco abanyarwanda bahoranye uri kugenda ucika, nk’uko ahandi umuco nyarwanda uteye imbere abanyarwanda, umusore akunda umukobwa akamukwa akamusaba bakabana nk’umugore n’umugabo.

Icyakora ibyo bihabanye n’ibibera muri Rutsiro, aho usanga ari umukoro ukomeye kuri minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Rutsiro.

 Oct 6, 2023 - 17:30