Rusizi: Abaturiye imbibi za RDC bafite impungenge z'abahungira mu Rwanda batanyuze ku mipaka

Hari abaturage batuye ku mbibi zigihugu cyu Rwanda na RD Congo baravuga ko hari abaturanyi babo bo muri iki gihugu batinya amasasu bagahungira mu baturanyi bo mu Rwanda batanyuze ku mipaka yemewe. Ababacumbikira bavuga ko bakwiye kubanza gushishoza ko atari abarwanyi bo muri MAYIMAYI, WAZARENDO NA FDLR bataye intwaro nimpuzankano bagahungira mu baturage. Nimugihe byagaragaye ko hari aho bazihaye abana mu guhunga.

kwamamaza

Imirwano iri kubera mu bice bitandukanye byo mu gihugu cy'abaturanyi cya RDC iracyakomeje , uretse ahamaze kwigarurirwa n'umutwe wa M23. Nubwo bimeze gutyo ariko, hari ibice abarwanyi bagiye bahunga babanje guta impuzankano, naho abandi bagata intwaro mu basivile bo bakajya gushaka ubuhungiro.

Mu bice bimwe na bimwe by'u Rwanda bihana imbibi n'igihugu cya RD congo, hari abaturage bemera ko bacumbikiye abakongomani ubwo amasasu yavugaga kandi batanyuze ku mipaka.

Umwe muribo waganiriye n'Isango Star, yagize ati:" bacumbitse turabakira kuko baduhaga ibyashara."

Yongeraho ko" tukabakira tuzi ko atari umusilikari uza kutwangiriza, tuzi ko wenda ari umuturage wari utewe. Ariko ari umusirikari, ntabwo tugomba kumwakira." 

Undi ati:"abakongomani bari iwanjye bavaga I Uvira, ku wa gatandatu umvisheyo amasasu nuko bafata imodoka baraA bayegeka ruguru yo mu rugo kuko ari hafi. Nabonye bari gutaratamba bashaka aho barara uko ndababwira ngo muze murare mu rugo, nta kibazo."

"Abantu twakiriye bari abamama bacuruza bagiye baza za Uvira. Nabo ubucuruzi bwabo baracyabwicaranye, bategereje ko byagenda neza nuko bagasubirayo."

Gusa hari abaturage bagaragaje ko hari aho biteye impungenge ngo kuko mu barwanyi bahunze harimo FDLR, Mayimayi, na Wazalendo. Bavuga ko nabo banyura muri iryo jisho risa n'irihumye nuko bakaza kwihisha mu baturage kandi harimo abagizi ba nabi. 

Abaturage bamwe basaba bagenzi babo kugira ubushishozi.

Umwe ati:" inama twabaha ni uko baza tukabanza kubanyuza ku buyobozi butwegereye bwo mu giturage nuko bukabasaka, bakerekana n'ibyangombwa byabo bisanzwe nk'ikarita nuko tukareba ko atari iya gisilikari cyangwa polisi. Twasanga ari iy'igisilikari tukamenya ko twamwegereza Polisi n'abasilikari kuko baturi hafi."

Undi ati:"nyuma y'ibi ntabwo wapfa gucumbikira umuntu, wamubaza ibyangombwa, ukamujyana no ku Kagali, mbese ubuyobozi bwose bukaba buzi ko ucumbikiye umuntu w'umukongomani. Ni ugushishoza kabisa!"

Ku rundi ruhande ariko, hari ababimenye mbere, nuko mbere yo gutanga icumbi mu buryo butunguranye bakabanza kureba ko ibyangombwa byuzuye ndetse bakabanza no kugera ku buyobozi.

Umwe ati:" iyo aje neza tumwakira neza. Icyo dukora nuko tubanza tukamushyira inzego zo hasi mu Mudugudu nuko zikabanza zikerekana ibyangombwa byaho aturuka, naho ari kwerekera. Noneho yabona afite ibyangombwa byemewe, ari umuntu mubi wakwangiriza igihugu nuko tukamucumbikira." 

Abagaragaraza izo mpungenge ni abatuye mu bice bihana imbibi nigihugu cyabaturanyi cya RD Congo, bo mu mirenge ya Bugarama na Mururu ihana imbibi no ku mipaka ya Kamanyora na Rusizi ya 2.

Bagaragaza izo mpungenge mugihe hari aho imirwano ikomeje, ari nako intwaro zahawe abasivile, aho abakorerabushake bari kuzikusanya bakayishikiriza M23.

@Emmanuel BIZIMANA/Isango Star -ku mbizi zu Rwanda na RDC mu karere ka Rusizi.

 Feb 21, 2025 - 14:12