
Ruhango: Barasaba kwihutisha imirimo yo kubaka gare isa n’iyadindiye
Feb 22, 2024 - 14:35
Abakoresha Gare ya RUHANGO barasaba ko imirimo yo kuyubaka isa n'iyadindiye yakwihutishwa kuko iyo imvura iguye babura aho kugama, bamwe imodoka zikabasiga bagiye kugama hanze ya gare. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko badakwiye kugira impungenge kuko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo gare n'inyubako z'ubucuri byuzure vuba.
kwamamaza
Kuba gare ya RUHANGO itagira aho abantu bugama nk'igihe imvura iguye, abayishakamo serivise bavuga ko bibabangamira.
Mu kiganiro bagiranye n’Isango Star, bifuje ko imirimo yo kuyubaka yakwihutishwa.
Umwe yagize ati: “bibangamiye abagenzi kuko iyo imvura iguye baranyagirwa cyane kuko ntabwo babona ahantu bugama.”
Undi ati: “ haracyari ikibazo cyo kubona aho baba bicyaye. Uriya mushinga urimo benshi kugira ngo uzihute biragoye! Ibyo aribyo byose nkeka ko hariya hantu barimo kubaka nihamara kuzura bizaba bisobanutse. N’abatabona aho babasha kugama nkeka ko bazabashakira aho bugama.”
“ iriya nyubako yaradindiye, imaze nk’imyaka nk’itatu ariko ntabwo iruzura rwose. Kugira ngo izuzure ni ibibazo. Twakwifuza yuko yakuzura.”

HABARUREMA Valens; Umuyobozi w'Akarere ka RUHANGO, avuga ko nta mpungenge abaturage bakwiye kugira kuko hari gukorwa ibishoboka byose, iyi gare n'inyubako z'ubucuruzi byuzure vuba, bitangire gukorerwamo.
Ati: “tumaze kuhashyira amafaranga angana na miliyoni 410, kuri miliyari imwe na miliyoni 800 bisobanuye ko tugeze hafi 23% dukora uwo mushinga. Urabona ko uyu mutungo umaze kuhashyirwa ni munini kandi uratanga icyizere, ntabwo twawupfusha ubusa.”
Yongeraho ko “Buri munsi rero imigabane iraza, yiyongera ku imaze gutangwa kandi ntabwo turagana banki. Ayo mafaranga ni ava mu banyamuryango; abaturage ba Ruhango. Nitubona ko ari ngombwa twagana banki, turabiteganya tugeze mu masuku, twasabikora ariko ubu turacyishoboye. Buriya hari ibikorwa bigenda buhoro, ariko ndabizeza yuko iki gikorwa kizakomeza kandi kikarangira gisa neza cyane.”
Biteganyijwe ko iyi Gare ya Ruhango izaba igizwe n’igice cy’aho abagenzi bategera imodoka, inzu y’ubucuruzi y’igorofa igeretse gatatu n’igice cyagenewe aho abagenzi baruhukira bica isari, n’inyota, aho bahahira ndetse n'ah'ubusitani.
Uyu mushinga kandi watangijwe muri Mata (04) 2022, aho byavugwaga ko uwo mwaka uzarangira n'igice cyawo cya mbere cyuzuye, igice cyayo cya kabiri kikaba cyari kurangirana n'umwaka ushize wa 2023. Nimu gihe uyu mwaka wa 2024, muri Kanama (08), ari bwo biteganyijwe ko umushinga wose uzaba urangiye n'ubwo imirimo itaragera nibura kuri 50%.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Ruhango.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


