
Rubavu: barashija abahahira ibigo guhaha ibiteza abanyeshuli ibibazo
Dec 4, 2024 - 15:41
Hari abacuruzi n’abakora mu bubiko bw’imyaka yiganjemo igemurwa mu bigo by’amashuri bashinja abahahira ibigo kwishakira ibya make kandi bitizewe kuko ari bimwe mu bitera abanyeshuri ibibazo. Icyakora ikigo gishinzwe gutsura ubuziranenge kivuga ko kubufatanye na minisiteri y’ubucuruzi n’inganda barakomeza kongera imbaraga mu bugenzuzi bakagera no mu bigo by’amashuri.
kwamamaza
Abakora ubucuruzi bw’imyaka hamwe n’abakora mu bubiko bwayo bo mu karere ka Rubavu bashinja abahahira ibigo by’amashuri n’abari mu mwanya wo kubagezaho ibyo kurya kugira uruhare mu kugura ibitujuje ubuziranenge.
Ubwo baganiraga n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe muri bo yagize ati: “ibyo byose iyo babibeteye hamwe bigwa nabi umuntu nuko ugasanga yagize ubuzima bubi n’umukuru akagira ubuzima bubi mu gifu. Noneho abaguze bya bindi bidafite isuku, iyo umwana akinyweye kimugwa nabi kuko haba harimo umucanga w’amabuye.”

Undi ati: “ abantu baha dukunda ibintu bya make niyo mpamvu rero ubona bagujije ibishyimbo kuri makeya kuko bazi ikibazo byahuye nacyo.”
“ ubwo rero iyo wawundi ashaka kugavura ikigo cyangwa izindi nyungu ze bituma agenda gushaka ahari ibidahenze bidasukuye. Kugavura, gupyeta, kwiba….”
Abafite aho bahurira no guharira ibigo by’amashuri ntibaca ku ruhande rw’ibi ariko bakavuga ko atari bose babikora. Basaba inzego zibifite mu nshingano gukora ubugenzuzi bigizwemo uruhare na komite z’ababyeyi ziba ku mashuri.
Umwe yagize ati: “iyo ugemuye ibintu nuko ukabijyana ukabigeza aho ugomba kubigeza baba bagomba kureba ko muri condition wahawe, ibyo bintu byujuje izo conditions. Kuba habaho ikintu cyo kuvuga ngo ntibyujuje ubuziranenge cyangwa ntibihuye nibyo baba basabye, ababyemera nibo baba bafite ikibazo kuko baba batabashije kugenzura niba ibyo bemeye kugemura byujuje ibisabwa.”
Bose bahuriza ku kuba inzego bireba zajya zikomeza gukora ubugenzuzi kugeza ku mashuri.
Umwe ati: “ikigo nicyo kiba kigomba kugira abakozi bashinzwe bya bintu runaka noneho bakabigenzura. Urabona ko ni ikibazo , reba uko ibi bishyimbo bimeze!”
Undi ati: “rero ngira ikigo cy’ishuli inama, cyajya kijya kugurira aho basukura.”
NDAHIMANA Jerome; umukozi w’ishami rishinzwe gufasha inganda nto n’iziciriritse kubahiriza amabwiriza y’ubuzirangenge, avuga ko uretse n’abagemurira ayo mashuri n’abagira uruhare mu gutekera abanyeshuli bagiye kwigishwa uko byakorwa.
Ati: “uyu munsi uguze ibiribwa ujyanye mu kigo cy’ishuli, ejo baraye kwa muganga! Buriya wibwira ko ya mafaranga 100 wasaguye ukagura ibitujuje ubuziranenge, igihugu kizatanga amafaranga angana ate kuri abo bana?! Ni ukuvuga ngo uba uteje igihombo kinini cyane gishobora no kuganisha ku kubura ubuzima bw’abantu. Ni ugukurikirana n’abari ku mashuli, abagurira amashuli.”
Uretse abagemura ibiribwa bitujuje ubizanenge, hari n’abagaraza ko hari aho imyaka inyuzwa ihuzwa n’ubutaka bikaba bishobora gutuma ihura n’ibinyabutabire byangiza ku muntu.
Basaba ko inzego zihuriweho n’uruhererekane nyongeragaciro rw’ibiribwa kuva mu murima kugeza ku muryi byajya byitabwaho.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Rubavu.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


