RTDA iranengwa kwica itegeko, ikimura abaturage itabahaye ingurane ikwiye!

Abadepite baranenga ikigo gishinzwe kwihutisha iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) cyimura abaturage kubw’inyungu rusange ariko kitabahaye ingurane ikwiye. Aba bavuga ko iki kigo kitubahiriza itegeko ryo muri 2015 rigena ko umuturage agomba kwimurwa yahawe ingurane ikwiye. Nimugihe RTDA ivuga ko itanga iyo ngurane hashingiwe ku bushobozi ifite.

kwamamaza

Ibi byagaragajwe ku wa kane, ubwo RTDA yitabaga Komisiyo ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu nteko ishingamategeko [PAC], kugira ngo yisobanure ku makosa yagaragaye muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yo mu mwaka w’ingengo y’imari 2020/2021.

 Abadepite bagize iyi komisiyo babajije iki kigo impamvu ikibazo cy’abaturage bahora bataka ingurane kandi cyarubatse ibikorwaremezo mu masambu yabo, nk’uko bigaragara no muri Raporo y’umungenzuzi mukuru w’imari ya y’umwaka wa 2020/21.

Aha, Imena Munyempenda; Umuyobozi mukuru w’iki kigo yasubije ko”Twebwe iyo baduhaye amafaranga tubanza guhera ku birarane bihari. Tugenda twishyura ibyo birarane, noneho ibisigaye bitishyuwe tureba uburyo …noneho tukavuga tuti aho gukomeza gukora reka duhagarare ahubwo tubanze dukemure ikibazo cy’abaturage.”

Ibi bisobanuro bya Imena ntibyanyuze abadepite, maze bahita bumvikanisha ko bidakwiye kwirengagiza itegeko ryo gutanga ungurane ikwiye ryashyizweho mu mwaka w’2015.

Umwe yagize ati: “ …uratubwira ngo ariko mugire icyizere ko mu mwaka utaha w’2023, twafashe icyemezo cy’uko tuzajya dukora aho dufitiye amafaranga! Iyo logique niyo yakabaye yaratangiye kuko itegeko ribigena niryo muri 2015. Nonese Nyakubahwa…twishimire ko bazatangira kubikora 2023 kandi itegeko ryarabitegetse 2015?  Itegeko rigusaba ngo umuturage muhe ibyo umugenera, hanyuma ubone kwangiza ibye, afate twa dufaranga ajye gushakisha ahandi. Tukigushyizeho wowe ubwawe wajya he?! Wafata bariya bana bawe n’abandi…wajya he? Iminsi 437!”

 Niko bihora…!

 Si ubwa mbere iki kibazo kigarutsweho muri raporo y’umugenzuzi w’imari ya leta ndetse kikanafatwaho umwanzuro. Hon. Jean d’arc , avuga ko “Iki kibazo …no muri raporo y’umwaka ushize cyarimo kandi twarakiganiriye neza, bavuga ko umwaka utaha bizaba byakemutse ariko ubu ntibyakemutse!

Mu gushaka umuti ukwiye w’iki kibazo, avuga ko hakwiye gushakwa ubundi buryo abayobozi bakwicara bakakivugutira umuti.

 Ati: “ Njyewe reka ntange inama kuko ibi birareba ingengo y’imari ya leta, bikareba n’abafata imyanzuro. Iki kibazo munkundiye tuzakiganire na MINECOFIN.”

Anavuga ko RTDA ikwiye gusuzuma ikindi kibazo kirimo kandi ko birimo akarengane, ati: “ahubwo ikibazo  kindi kirimo nubwo numvishe DG atabivuze, ni bamwe baba bafite dosiye zituzuye, tukemeza ko icy’abafite izituzuye aricyo ubu mugiye kurebaho noneho hasigare kumenya ayo mafaranga yose, kuko uvugishije ukuri umuturage mwafatiye ibye 2015, bikaba bigeze 2023 muri gusezeranya, mu by’ukuri ni karengane.”

 Fidele Abimana; umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ,ikigo cya RTDA gishamikiyeho, yasabye ko bazaganira nacyo iby’ ikibazo cy’ingurane ikwiye itagera ku baturage ku gihe cyashakirwa umuti urambye.

 Ati: “ ku bijyanye n’ibirarane kugira ngo tuzaganire na minisiteri y’imari, hagashakwa uburyo ibirarane byose byakwishyurwa noneho tugana imbere tugashyiraho ingamba zatuma twongera gusubira mu bibazo, noneho twakubaka umuhanda tugasiga abaturage bishimye.”

 Mu igenzura ryakozwe, RTDA ivuga ko yasanze mu mwaka ushize yaragombaga kwishyura ingurane ikwiye irenga  Miliriyari  15 z’amafaranga y’u Rwanda.

@ Theoneste Zigama/Isango Star-Kigali.

 Sep 9, 2022 - 06:15