RRA iri mu mavugurura arimo kugabanya imisoro n’amande.
Oct 18, 2023 - 14:04
Ubuyobozi bw'Ikigo cy'imisoro n'amahoro mu Rwanda (RRA) buravuga ko mu konoza serivisi batanga buri mu mavugurura arimo kugabanya ingano y'imisoro itangwa n'abaturage, iy'amande ku bukererwe, ndetse no gushyiraho aba ajenti kugera ku rwego rw'imidugudu…. Ni amavugurura abasora bagaragaje ko aje akenewe, kuko ubusanzwe hari ubwo aho basabira serivisi hajyaga haba umurongo muremure w'abantu.
kwamamaza
Ibi byagarutsweho ubwo Ubuyobozi bw'Ikigo cy'imisoro n'amahoro mu Rwanda (RRA) bwari mu Ntara y'Amajyepfo, ubwo hashimirwaga abasora ku nshuro ya 21 ndetse bakanahawe ibihembo n'ibyemezo by'ishimwe.
Bwavuze ko serivisi zavuguruwe ziganjemo izagoraga abaturage zirimo nko kwiyandukuzaho numero y'umusoreshwa izwi nka TIN Number, guhererekanya ibinyabiziga, kubona icyangombwa cy'uko nta mwenda w'imisoro, ubusanzwe byose byatindaga ariko bigiye kujya bisabirwa mu ikoranabuhanga binaboneke mu minsi itatu gusa.
KALININGONDO Jean Louis; Komiseri mukuru wungirije wa RRA, yanahishuye ko hazashyirwaho abajenti nk'ab'ibigo by'itumanaho, aho abantu basanzwe babona ku buryo bazaba begereye umuturage kugera ku rwego rw'umudugudu. Yavuze ko bizafasha usora kurushaho kubona serivisi nziza.
Ati: “dusanzwe dufite serivise ishinzwe kwakira abasora, kumva ibibazo byabo ariko kugeza ubu yarifite imbaraga nkeya. Icyo twatekereje ni uko twakorana n’abandi bantu batari abacu noneho bakazatubera abasubiza ibibazo ku basora mu buryo bubegereye, muri buri Karere kugira ngo akazi kanozwe, gakorwe neza.”
Ubusanzwe wasangaga abasora bahura n'umurongo iyo babaga bagiye gushaka serivisi ku ishami rya RRA ryabaga ari rimwe mu karere.
Umuturage umwe yagize ati: “iyo ugiye kuri RRA hari igihe usanga hari abantu bigasaba ko utegereza. Ubwo icyo wakagombye gukora mu masaha ari imbere ukaba utakigikoze. Ubwo rero kuba bagiye kuduha abajenti hafi ni byiza cyane.’
Undi ati: “ nko kujya kwiga uko EBM ikoreshwa, usanga babitwigishaga tukaba turi benshi ntitunabashe kubifata neza. Ariko ubu, nibaza kudusanga urumva azaba agufasha uri umwe.”
“ kiriya kintu ni cyiza cyane twagishimye nk’abacuruzi bato bakorera mu cyaro kubera ko bariya bajenti umuntu azajya agenda abegere nuko bamufashe mu buryo bwo gusora atavunitse.”
Ubwo yashimiraga abasora mu ntara y’Amajyepfo, KALININGONDO Jean Louis; Komiseri mukuru wungirije wa RRA, yibukije abaturage gutanga no gusaba fagitire ya EBM.
Ati: “turacyafite ibibazo byinshi, abadafata EBM kandi babishoboye. Abayifite kandi batayikoresha! Abayikoresha kandi bayikoresha nabi, bagashiraho ibiciro bitari byo. Buri munsi dushobora kuba dutakaza arenga miliyoni 400. Ubikubye n’amezi 12, urumva ko igihugu kiba gihombye ibikorwa remezo byinshi.”
“ rero gusaba facture ya EBM ni ikintu cyibanze twifuza ko abanyarwanda bose bumva iyo binjiye mu iduka bagiye kurangura ikintu.”
Mu mavugurura yakozwe n'Ikigo cy'imisoro n'amahoro mu Rwanda, harimo no kugabanya umusoro ku nyungu wavanywe kuri 30% ugezwa kuri 28%. Umusoro w'ubukode bw'ubutaka wavanywe kuri Frw 400/m2 ugezwa ku Frw 80/m2.
Naho imisoro y'inzu z'ubucuruzi, ku mitungo itimukanwa yagurishijwe, ku nyubako z'amagorofa, nayo iri muyagabanyijwe.
Guverineri Kayitesi Alice, uyobora Intara y'Amajyepfo, avuga ko aya mavugurura bayitezeho impinduka nziza.
Ati: “icyo tubyitezeho nk’intara y’Amajyepfo ni uko tuzazamura igipimo cy’ibyo twinjizaga kuko n’ubundi iyo warebaga ku bipimo twakoreragaho cyane kuri ibyo byagiye byoroshwa, wabonaga ko abasora ari bake cyane. kubyoroshya bizatuzamurira ko abanyarwanda benshi batuye mu ntara y’amajyepfo bazibona muri uwo musoro ndetse tukazamura ayo dukusanya.”
Muri aya mavugurura kandi, hanagabanyijwe amande ku bukererwe, aho yakuwe ku 100 000 ashyirwa ku 50 000 Frw. Hagabanyijwe kandi n'inyungu z'ubukererwe, aho yavuye ku 1.5% kuva ku munsi wa mbere w'ubukererwe, ishyirwa kuri 0.5% ku bukererwe butarengeje iminsi 30.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


