RIB yafashe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro ka miliyoni 106 Frw, ifunga abantu 72

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu 72, rufunga inganda 4 n’amaduka 8 acuruza imiti, nyuma yo gufata ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro karenga miliyoni 106 Frw. Ibi bicuruzwa byafatiwe mu gikorwa cya Operasiyo USALAMA XI cyabaye kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 17 Ukwakira (10) 2025.

kwamamaza

Iyi operation yakozwe na RIB ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA), Ikigo gitsura ubuziranenge (RSB), Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RICA), n’Umujyi wa Kigali. Iki gikorwa cyari kigamije kurwanya ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bikunze gukoreshwa, ibinyobwa cyangwa ibiribwa n’abantu mu buzima bwa buri munsi.

Muri icyo gikorwa, RIB yafashe abantu 72 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza ibyo bicuruzwa, hafungwa inganda 4 ndetse n'amaduka 8 acururizwamo imiti (Pharmacie).

RIB yibukije abaturarwanda kujya babanza gusuzuma neza ibicuruzwa bacuruza cyangwa bagura niba byujuje ubuziranenge. Inaburira abacuruza ibitujuje ubuziranenge, ivuga ko iki gikorwa kizakomeza hagamijwe gukumira ingaruka mbi ibi bicuruzwa bigira ku buzima ndetse no guhana ababifatirwamo.

 Oct 20, 2025 - 16:33