Porogaramu z’amasomo yigishwa mu mashuli ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro yavuguruwe.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe tekinike, imyuga n’ubumenyingiro cyavuguruye porogaramu z’amasomo yo mu mashuli yisumbuye ya tekinike. Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko impamvu nyamukuru y’iryo vugurura riri mu rwego rwo gukomeza kugendana n’umuvuduko w’iterambere ry’ikoranabuhanga mu ruhando mpuzamahanga ndetse no kubijyanisha n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo.

kwamamaza

Izi porogaramu nsha z’amasomo zavuguruwe zikubiye mu gitabo zizajya zigishwa mu mashuri yisumbuye ya teckinike zikubiyemo iz’ ikoranabuhanga rya mudasobwa ICT, ubwubatsi bw’ibikorwa remezo bigezweho, Technology ikoreshwa mu nganda, ingufu z’amashanyarazi, tekinike y’isakazamakuru n’itumanaho.

 Hari kandi n’iz’ ubuhinzi bugezweho, gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, porogaramu y’amahoteli n’ubukerarugendo, tekinike ikoreshwa mu binyabiziga no muri gahunda yo gutwara abantu n’ibintu, ubuhanzi n’ubugeni hamwe n’izindi  zitandukanye zijyanye n’iterambere rya technology n’ikoranabuhanga.

 Ikigo cy’igihugu gishinzwe tekinike imyuga n’ubumenyingiro kivuga ko cyakoze aya mavugurura hagamijwe kubaka ireme ry’uburezi hashingiwe ku mpinduka z’iterambere ry’ikoranabuhanga rya buri munsi.

Eng Paul Umukunzi; Umuyobozi mukuru w’iki kigo,RTB, ati: “Impamvu ya mbere yatumye tuvugurura ni ukugira ngo tujyane naho isoko ry’umurimo rigeze uyu munsi. Za mpinduka zihora muri tekinoloji zisaba ko porogaramu zihora zivugururwa. Ubu rero tugiye gutangira porogaramu nshashya zajyanishijwe n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, kandi atari irya hano mu Rwanda gusa ahubwo biri ku rwego mpuzamahanga.”

 Avuga kandi ko" indi irimo ni iby' amakuru dukura ku isoko ry’umurimo, kuko iyo abanyeshuli bagenda basohoka ababakoresha  baravuga bati ‘barabura iki…’ iyi nayo ni indi mpamvu yatumye habaho kuvugurura iyi porogaramu kugira ngo ihuzwe n’ibiri ku isoko ry’umurimo.”

Ku kibazo cy'amanyeshuli barangiza badafite ubumenyi bwo gusobanura ibyo bashoboye gukora, Eng Umukunzi yagize ati: “ hiyongereyemo indimi ku buryo bugaragara. Si icyongereza gusa kuko harimo n’abavuga igifaransa n’igiswahili, bitewe n’umwuga umuntu agiye gukora.”

Paul Umukunzi avuga ko kuvugurura amasomo bitagamije gukurura abaza kuyiga ahubwo yagombaga kujyana n’ibiri ku isoko ry’umurimo kandi ko ari igikorwa kizakomeza.

Ati: “Murabizi ko ikoranabuhanga ryihuta cyane, icyo wabyitahya uyu munsi, ejo ushobora gusanga cyatakaye rwose, cyahindutse haje ibindi bishyashya. Niyo mpamvu mu mashuli ya tekiniki hagomba kubaho gukomeza kuvugurura porogaramu ku buryo buhoraho.”  

Gahunda ya gouverinoma y’u rda y’imyaka 7, ivuga ko mu mwaka 2024 mu Rwanda abanyeshuri bazajya basoza icyiciro rusange 60 % bazajya bajya mu mashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyi ngiro. Icyakora ubu imibare igaragaza ko igeze kuri 31.9%, 29 gasigaye ngo hari gushyirwamo imbaraga kugirango uwo mwaka intego izabe yagezweho.

 @ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Sep 14, 2022 - 15:38