Polisi yafashe babiri bacyekwaho gukora no gukwirakwiza amadolari y’amiganano

Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge, yafashe abagabo babiri barimo uw'imyaka 41 n'uw'imyaka 33 bafite amafaranga ibihumbi 10 by’amadorari ya Amerika y’amiganano, bafashwe bagiye kuyavunjisha muri Forex Bureau yitwa SHAHANSH, iherereye mu mujyi rwagati ahazwi nko ku I posita.

kwamamaza

Aba bagabo bafashwe ku wa 14 Mutarama (01) 2026, biturutse ku bakozi b’iyi Forex Bureau bahamagaye Polisi ko hari abantu baje kuvunjisha amafaranga y’amahimbano. Abapolisi bagezeyo barabafata, basobanujwe aho bakuye aya mafaranga ntibagaragaza inkomoko yayo, iperereza rirakomeje hagamijwe kumenya inkomoko yayo no gufata abandi bakorana nabo.

Abafashwe bakorewe dosiye bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ngo bakurikiranwe ku cyaha cyo gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abakozi b’iyi Forex Bureau bashishoze bakabona ko aya mafaranga ari amahimbano kandi bagatanga amakuru kuri Polisi aya mafaranga agafatwa atarakwirakwizwa mu baturage.

CIP Gahonzire yibukije abantu bose kujya bashishoza igihe bahawe amafaranga kuko hari abatekamutwe bacura amafaranga bagamije kwiba abaturage. By'umwihariko abacuruzi bakira amafaranga menshi barashishikarizwa kujya bashishoza cyangwa bagatunga utumashini dusuzuma ko amafaranga ari mazima birinda gutuburirwa.

Polisi kandi irihaniza abantu bose bishora mu bikorwa byo gucura amafaranga kubireka kuko batazihanganirwa gufatwa kuko ari abagizi ba nabi bamunga ubukungu bw’igihugu.

Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7). Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

 Jan 15, 2026 - 11:54