U Bufaransa bwifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagaragaje ko igihugu cye gihagaze hamwe n’Abanyarwanda mu bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga X (yahoze ari Twitter), Macron yashimangiye ko u Bufaransa bushyigikiye u Rwanda mu rugendo rwarwo rwo kwiyubaka, gushimangira ubumwe n’ubwiyunge.

kwamamaza

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagaragaje ko igihugu cye gihagaze hamwe n’Abanyarwanda mu bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu butumwa bwe bwite mu izina ry’umukuru w’igihugu ati “U Bufaransa bufatanyije n’u Rwanda n’Abanyarwanda bose mu bihe bidasanzwe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Dushyigikiye ubudaheranwa bw’Abanyarwanda n’ukuntu bahisemo ubumwe n’ubwiyunge mu rugendo rwo kwiyubaka,” ni ibyatangajwe na Perezida Macron.

https://x.com/EmmanuelMacron/status/1909310391391314349

Ubu butumwa bukubiyemo amagambo y’impuhwe n’ubufatanye, bwongeye gushimangira intambwe u Bufaransa bumaze gutera mu kwemera amateka no kongera kwiyubakira umubano mushya n’u Rwanda nyuma y’imyaka myinshi yaranzwe n’umwuka mubi n’amateka akomeye.

Dusubiye mu Amateka y’umubano hagati y’ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa umaze imyaka myinshi, ariko wananyuze mu bihe bikomeye cyane, by’umwihariko kubera uruhare Ubufaransa bwagize, cyangwa bwashinjwaga mu mu ishyirwa mu bikorwa rya Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gihe cya Jenoside, u Bufaransa bwashyigikiye ubutegetsi bwariho, bwari bwarateguye kandi bukagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Operasiyo Turquoise, yoherejwemo n’ingabo z’Abafaransa, yashinjwe kuba yarakoreshejwe n’abakoze Jenoside nk’inkingi yo guhungira mu bihugu by’abaturanyi nka Repubilika iharanira demokarasi ya Congo, aho batigeze bakurikiranwa ako kanya.

Ibi byatumye umubano hagati y’ibihugu byombi usubira inyuma cyane. Mu myaka yakurikiye Jenoside, u Rwanda rwagiye rushinga umubano ushingiye ku bundi buryo bwo gukorana n’ibihugu by’Uburayi bitari Ubufaransa. Umunyamakuru umwe wigeze kuvuga ko "u Rwanda rwaranzwe no gushaka inshuti nshya nyuma yo kubura icyizere mu zo rwari rusanzwe rufite."

Gusa uko imyaka yagiye ishira, intambwe zifatika zatangiye guterwa mu gusana umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa. Ibi byagaragaye cyane ku butegetsi bwa Perezida Emmanuel Macron. Mu 2021, Perezida Macron yakoze uruzinduko rw’amateka mu Rwanda, asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Muri urwo ruzinduko, Macron yemeye uruhare rw’u Bufaransa mu byabaye, avuga ko u Bufaransa "rwagize inshingano nyinshi n’ibyaha byo kudakoma imbere Jenoside."

Mugenzi we we Rwanda, Perezida Kagame yashimye icyo gihe uburyo Macron yihariye umwanya wo kuza kwirebera amateka no kuvuga amagambo afatika kandi yubaka. Uyu munsi, u Rwanda n’u Bufaransa bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu bya dipolomasi, ubukungu, uburezi ndetse n’umuco. Ambasade zombi zakajije umubano, habaho ibiganiro bya kenshi bigamije iterambere rirambye.

Kwibuka 31 Twibuke twiyubaka

Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni igikorwa gikomeye mu mateka y’u Rwanda. Uyu mwaka, insanganyamatsiko igira iti: “Kwibuka, Twiyubaka”, ikaba ishimangira ko nubwo amateka y’u Rwanda arimo ububabare, igihugu cyahisemo kwiyubaka gishingiye ku bumwe, ukuri no kutibagirwa. Mu ijambo Nyakubahwe President Kagame yagejeje ku banyarwana n’isi, yibukije abanyarwanda ko “badakwiye kwemerera uwariwe wese wabasubiza muri Genocide, bakwiye kubirwanira no kubyamagana.”

Kuba Perezida Macron yohereje ubutumwa mu buryo butaziguye kandi burimo umutima, ni ikimenyetso ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari inshingano y’u Rwanda gusa, ahubwo ari inshingano y’isi yose. Ni n’igisobanuro cy’uko inkunga y’ibihugu bikomeye ku isi ari ingenzi mu kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside.

Ubutumwa bwa Perezida Macron muri ibi bihe byo kwibuka, ni ikimenyetso cy’uko u Bufaransa bushaka gukomeza gukorera hamwe n’u Rwanda mu kurinda amateka no gutanga icyizere ku isi yifuza amahoro.

 Apr 7, 2025 - 22:12