
Nyaruguru/Nshili-Kivu: Icyayi gikomeje guteza imbere abahinzi n'abagikoramo
Dec 22, 2024 - 09:16
Abahinzi n’abasoromyi b’icyayi baragaragaza ko ubuhinzi bw'icyayi bumaze kubateza imbere. Mu kubashimira, Ubuyobozi bwanabasabye kongera ingano y’umusaruro w’icyo inganda zitunganya kuko hari ubwo usanga nk’uruganda rumwe rukora ku kigereranyo cya 50% cy’ubushobozi rufite bwo gutunganya icyayi.
kwamamaza
Ibi byagarutsweho kuwa 19 Ukuboza(12) 2024, ubwo uruganda rutunganya icyayi rwa Nshili-Kivu, ruherereye mu Murenge wa Nyabimata rwizihizaga umunsi ngarukamwaka wahariwe abahinzi n'abasoromyi b'icyayi ufite insanganyamatsiko igira iti:"Ubwiza bw'icyayi n'ubwinshi bw'umusaruro wacyo: isôko y'imibereho myiza y'Umuhinzi n'iterambere rirambye ry'Ubukungu bw'igihugu".
Ni umunsi utegurwa na Rwanda Mountain Tea Ltd (sosiyete ibumbiye hamwe inganda 9 zi'icyayi mu Rwanda).
Hagaragajwe ko uyu umwaka usanze abasoromyi n'abahinzi b'icyayi barateye imbere, hashingiwe ku giciro cy'icyayi cyazamutse ku kigereranyo cya 50%, ubu kikaba kigeze ku Frw 480/kg. Ku isoko mpuzamahanga ho, ikilocyi'icyayi cyumye cyazamutse ku kigereranyo cya 12%, kivuye ku $2.8 ubu kikaba kigeze $3.12.

Umuyobozi mukuru w'uruganda rw'icyayi rwa Nshili-Kivu, Marc HAKIZAYEZU, yavuze ko abahinzi babifitemo uruhare runini, aho icyayi bagikorera neza, bakakibagarira igihe, bakagisoromera igihe, uruganda rwagitunganya kikaza kimeze neza. Bityo ku isoko mpuzamahanga, ibyo kikabyara amadevise (amafaranga y'amanyamahanga) menshi, ariko abasaba kongera ubuso giteyeho kuko uruganda rukeneye umusaruro mwinshi rutunganya.
Yagize ati: Abahinzi b'icyayi bibumbiye muri koperative COTHENK, bafite uruhare runini mu musaruro uruganda rugeza ku isoko, kuko bihariye 40%. Turabashimira ubwitange bwabo, tunabasaba kuwongera ku buryo uruganda rukoresha ubushobozi bwarwo 100% kuko ubu ruri gukora ku kigereranyo cya 50%.
Abahinzi n'abasoromyi b'icyayi mu Mirenge ya Ruheru na Nyabimata bakorana nuru ruganda, babaye indashyikirwa muri uyu mwaka wa 2024, uruganda rwabashimiye rubagenera amashimwe arimo kuboroza inka 7, ihene 38 na telephone 70, byose bifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni 8.

Rwasa Emmanuel usoroma ibilo 100 by'icyayi ku munsi, ni umwe mu bahize abandi, worojwe inka. Avuga ko ari umunsi mwiza kuri bo kandi kuba umurimo bakora utekerezwaho ari ishema kuri bo. Asaba abandi gukunda umurimo.
Yagizea ati: "Ndashishikariza abantu gukunda umurimo kuko akazi ko gusoroma icyayi benshi baragasuzuguraga. Ariko ubu, iyo duhawe inka, tugahabwa telefoni n'ibindi…, ni ibyerekana ko akazi kose iyo ugahaye agaciro kaguteza imbere. Nk'ubu nkajye ku munsi umwe, ndasoroma ngacyura 6 000 Frw! Bimfasha gutunga umuryango, abana bakiga neza, kandi nanjye urabona ko nsa neza."
Umuhinzi w'icyayi, Nyabyenda Silvestre, we avuga ko yatangiye, akorera Frw 100 mu buhinzi bw'icyayi mu 1985, nyuma nawe ahinga icye kinamuteza imbere.
Ati "Uyu munsi wa none, mfite abana bane barangije kaminuza kandi ni cyo cyabarihiye muri kaminuza zigenga. Abandi bane barangije ayisumbuye, nabo ni cyo cyabarihiye."
We na bagenzi be bagira inama buri wese ufite ubutaka kububyaza umusaruro akabuteramo icyayi kuko ari inka idateka kandi idatemba.
Mu iterambere n'imibereho myiza y'abaturiye uruganda rwa Nshili-Kivu, buri mwaka rwishyurira mituweri abatishoboye 200. Rwubatse irerero, aho abasoromyi b'ababyeyi basigamo abana bakiga kandi bakitabwaho, bigafasha ababyeyi gukora batekanye.

Kugeza ubu rimaze kunyuramo abasaga 274 kandi 84% by'abakozi b'uruganda bose bari muri Ejo Heza. Umusoromyi w'umubyeyi wabyaye ahabwa ibyo yemerewe n'amategeko birimo ikiruhuko, gukomeza guhembwa, ndetse n'ibindi..
Uruganda rw'icyayi rwa Nshili-Kivu ruherereye mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, rutunganya amababi y'icyayi angana na toni 30 ku munsi, asoromwa ku biti bihingwa n'abahinzi ku giti cyabo basaga 2700.
Biteganyijwe ko mu myaka 5 iri imbere bazagera nibura ku 4000 bigizwemo uruhare n'umushinga uzafasha abahinzi guhinga mu mirima yabo kuri hegitari 1250.
Ibyo bizatuma ubuso buhinzeho icyayi buva kuri hegitari 1400, ziyongereho hegitari 1250, zose hamwe zisage 2650. Nimugihe umusaruro kuri hegitari uzaba ugeze kuri toni 8, uvuye kuri toni 7.
Kugeza ubu, uruganda rukoresha abakozi basaga 1400 bakora nka ba nyakabyizi, n'abahoraho basaga 200, ndetse 60% byabo bakozi bose ni urubyiruko rubona amafaranga rukarwanya ubukene n'ubushomeri, rukanahanga imirimo no ku bandi.
Amwe mu mafoto yaranze iki kigorwa:















@Rukundo Emmanuel/ Isango Star-Nyaruguru.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


