Nyaruguru:Abahinzi b'ibirayi barasabwa guhinga imbuto y'indobanure ibaha umusarur

Abahinzi b'ibirayi barasabwa guhinga imbuto z'indobanure, kugirango barusheho kubona umusaruro uhagije. Ibi bibaye nyuma y'aho muri aka Karere hatangirijwe ibikorwa byo gutubura imbuto ijyanye n'igihe. Ubu butubuzi bwitezweho gukemura ikibazo cy'ibura ry'imbuto cyajyaga.

kwamamaza

Mu Karere ka Nyaruguru hasanzwe hera ibirayi byitirirwa Nyaruguru kubera ubwiza bwabyo kuko bitekwa ntibisaye. Ariko abahinzi bagiye bifuza ko imbuto yabyo bajya bayibona ku bwinshi kandi hafi yabo. Icyakora kugeza ubu, barishimira ko mu Murenge wa Nyagisozi habonetse aho ituburirwa hafite ubushobozi bwo gutubura toni 100 z'ibirayi. Babona ko ibi bizanabafasha kongera ubuso bari bsanzwe bahinga.

Umuhinzi umwe yagize ati:"  muri saison A dushobora kuzaba turi abahinzi 5 bazazamura ubuso, nkava kuri Ha5, undi nawe ...dushobora kuzagera kuri Ha zigera kuri 20. Intego ni iyo gukuraho imbuto zitazwi, tukajya dukoresha imbuto zemewe."

Undi:" twajyaga gushaka imbuto kure yacu maze ikatugeraho ihenze. Hari umunyamuryango utabaahaga kubona amafaranga yo kugura iyo mbuto iturutse kure. Ariko ubu aho tubegereje iyi mbuto, abantu benshi bari kubona imbuto y'ibirayi ku giciro kidahanitse. Umubare munini ni ubasha kubona imbuto bitagoranye."

Kongera ahatuburirwa imbuto y'ibirayi muri aka Karere, bavuga ko byatumye n'igiciro abahinzi bayiguragaho kigabanuka, kuko ubu iri kugura hagati ya 1000/kg na 1200/kg, mu gihe mbere bayiguraga hejuru ya 1500/kg.

MURIGO Aime Serge, umukozi w'ikigo RUMBUKA gikorana n'aba bahinzi mu ituburwa ry'imbuto nziza y'ibirayi, avuga ko abahinzi bakwiye guhinga imbuto zz'indobanure kuko ziba zizewe ndetse kubona umusaruro uhagije.

Yagize ati:" twebwe nka Rumbuka, icyo dufasha abahinzi ni uko tubaha imbuto yizewe, yakurikiranywe, yujuje ubuziranenge ndetse tukabakurikirana no ku mirima kugira ngo babashe kugera ku musaruro mwinshi kandi mwiza. Ejo bundi mu yindi saison, abandi bahinzi bazabashe kubona imbuto ku kigero cyo hejuru."

"ubu muri Nyaruguru, nubwo harimo abo twita abatubuzi ariko ndibazwi nk'abatubuzi. Batubura bya gakondo nyine! Gakondo ni nahinze nzahereza mugenzi wanjye imbuto. Twagera mu bitabo by'abatubuzi ugasanga ndibarimo. "

Kugeza ubu, ibikorwa byo gutubura imbuto y'ibirayi muri aka karere ka Nyaruguru biri gukorerwa mu Mirenge ya Nyagisozi, Cyahinda, Muganza na Ruheru. 

@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 May 5, 2025 - 08:06