
Nyaruguru: Barishimira intamwe umugore yateye mu myaka 30 ishize harimo n'ikoranabuhanga
Mar 19, 2024 - 14:44
Abagore bo mu Murenge wa RUHERU mu cyahoze ari Komini Nshiri yari inyuma mu iterambere, baravuga ko bishimira ko mu myaka 30 ishize bageze ku iterambere bakomoye ku kwizigamira ndetse bakaruguka n'inkoni bakubitwaga n'abagabo. Bavuga ko ibyo babigezeho byagizwemo uruhare n'imiyoborere myiza.
kwamamaza
Ruheru ni umwe mu Mirenge 14 igize akarere ka Nyaruguru, ibarizwa no mu cyahoze ari Komini Nshiri yari icyaro kitari gifite ibikorwaremezo nk'imihanda ikoze neza, amazi, amashanyarazi ndetse n'ibigo nderabuzima.
Umugore waho, ngo icye cyari ubuhinzi n'imirimo y'urugo, incyuro z'uko adashoboye, akanakubitwa.
Umwe yagize ati: “ mu bihe byacu njyewe nshaka urugo, eeeh! Zari inkoni se ko zari akabi! Umugore baramukubitaga, ntabwo yajyaga no kwiga. Inkoni zaramuryanga hagahokera nyine…yasubirayo? Bahita bashwana.”
“ no uwitwa umugore azajye mu nama byari ibintu biturutse kure. Ngabo abana babiri mu mugongo n’ isuka, bahingura umugabo akaza yasinze atanamufashije ahubwo akamushyira mu migeri. Noneho we akajya mu gikari akarira nuko bikarangirira aho.”
Mu mya 30 ishize, i Ruheru hageze imihanda irimo n'iya kaburimbo icaniwe, amazi meza, amashanyarazi, ibikorwaremezo by'ubuvuzi, ndetse n'abafatanyabikorwa barimo Action Aid.
Umugore yahawe ibigega bifata amazi bimuruhura kuvoma kure, ahabwa rondereza imurinda imyune mu gutashya inkwi ndetse ikanabungabunga ibidukikije.
Yatojwe kwizigamira no gukora ubucuruzi buciriritse mu masoko yubakiwe, ibyo bikajyana n'ubufatanye bw'umugore n'umugabo mu mirimo y'urugo idahemberwa.
Iruhande rw’ibi, Umugore w'i Ruheru mu ikoranabuhanga arakataje, na Radio asigaye ayumva nk'uko nyiri ubwite uyihoza ku musego abisobanura.
Umwe mubo twaganiriye yagize ati: “ ninjyewe wabivuze ngo ‘ Ubundi akaradiyo kanjye gahora ku musego’ iyo amakuru ageze mba nzi isaha yayo kugira ngo numve aho abandi bageze. Nk’umugore, ubu si na radiyo gusa kuko dufite n’amatelefone! Za smart phone ubu turazifite. Ubu ndaha, umwuzukuru wanjye akampamagara yibereye iriya tukaganira, ugasanga rwose ni iterambere ryiza.”
“ niba ari mu mashuli ari ifaranga ashaka, ubundi nkaryohereza. Ubu abagore twateye imbere. Umukuru wacu, Paul Kagame, tumuri inyuma ku italiki 15 z’ukwezi kwa karindwi.”
Mu kuzamura umugore w’I Ruheru mu iterambere, aha i Ruheru mu bufatanye na Action Aid, hari amakoperative y'abagore n'amatsinda yabo 7 afite ubwizigame busaga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri Nyaruguru hose, hari amatsinda 37 agizwe n'abanyamuryango 1009 b'abagore n'abagabo 15. Nimugihe ku munsi mpuzamahanga w’abagore, AAR yasoje amahugurwa y’amezi 6 yahawe abana 50 b’abakobwa babyaye imburagihe, aho bahawe impamyabumenyi n’ imashini zidoda 50 kugira ngo bashyire mu bikorwa imwuga w’ubudozi bigishijwe muri icyo gihe.
Uzamushaka Selaphine uyobora inama y'igihugu y'abagore mu Murenge wa Ruheru, avuga ko byose babikesha imiyoborere myiza.
Ati: “mugihe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, amaze kuyobora yahaye umugore ijambo, dore ko yari yarahejwe mu ngoma zari zaratambutse. Bamubaraga ko nta gaciro afite ariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaduhaye agaciro gasesuye. Yaduhaye kujya mu nzego zifata ibyemezo ku bijyanye n’abagore, turamushimira cyanee!”
Umurenge wa Ruheru, uherereye mu km 73 uvuye mu Mujyi wa Huye, kugeza ubu utuwe n'abaturage basaga ibihumbi 30.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


